RFL
Kigali

Bimwe mu byagendeweho kugira ngo u Rwanda rwakire Inama y'abarimu b'abasifuzi ba FIFA - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/03/2024 12:14
0


Kuba u Rwanda rufite isuku n'umutekano, biri mu byagendeweho ruhabwa kwakira amahugurwa y'abarimu b'abasifuzi ba FIFA.



Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe kugera tariki 29, mu Rwanda hari kubera amahugurwa y'abarimu b'abasifuzi, amahugurwa ari kubera muri Lemigo Hotel. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera kuri 37 barimo abarimu (abahugurwa), ndetse n'abahugura.

Aya mahugurwa, azaba mu byiciro 2, aho icyiciro cya mbere ari nacyo  cyitabiriwe n'abantu bavuya Igifaransa nyuma hakazahita hakurikiraho abavuga Icyongereza.

Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunya-Bénin uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Hugues Alain Adjovi, yavuze ko impamvu aya mahugurwa yahawe u Rwanda ari uko ari igihugu gifite umutekano kandi kimeze neza.

Yagize Ati”U Rwanda ni Igihugu cy’Amahoro igihugu gifite isuku n’umutekano. Ni Igihugu cyiza. Kuva nagera aha nakiriwe neza, nacungiwe umutekano uko bikwiye. Kigali ni Umujyi mwiza.

Mugisha Richard Perezida wa FERWAFA wungirije uri mu batangije aya mahugurwa, avuga ko ari ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa.

Yagize Ati" Ni ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa  n'ubusanzwe nka Federasiyo dusanzwe dufite uko dukorana nabo, gusa kuri ubu biba bihaye amahirwe ko u Rwanda rugira abantu benshi bitabira aya mahugurwa harimo abo FIFA ibisaba, ndetse n'abandi badusaba nk'igihugu cyakiriye tukabemerera."

Ayamahugurwa n'ubundi u Rwanda rwagombaga kuyakira mbere ariko habaho ikibazo cya COVID-19 bituma ubu aricyo gihe cyiza cyo kuyakira. Icyiciro cya kabiri cy'aya mahugurwa cy'abavuga Icyongereza, kizatangira tariki ya mbere kigere tariki 5 Mata 2024 ibyiciro byombi bibe birangiye.

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND