RFL
Kigali

Dusubire mu mateka! Impamvu abakundana bakwiye kugaruka ku muco wo kwandika inzandiko

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/03/2024 11:55
0


Kwandika bitera umuntu gutekereza cyane ku byo ashyira ku rupapuro. Kubera iterambere ubu buryo bw’itumanaho bwakoreshwaga bwataye agaciro busimbuzwa ubugezweho burimo kwandika ukoresheje telefone, mudasobwa ibyo wanditse bikoherezwa ako kanya ndetse bikakirwa byihuse aho waba uri hose



Iyo uganiriye n’abakera bakoresheje ubu buryo bwo gutambutsa ubutumwa hakoreshejwe ikaramu n’urupapuro, bavuga ko byabavunaga igihe bagaragaza amarangamutima yabo mu nyandiko ndetse no kugeza ubutumwa aho bugenewe bikaba ikindi kibazo  dore ko hari igihe bwageragayo uwabwohereje ntabimenye.

Indiantimes.com yatangaje impamvu ubu buryo budakwiye gucika mu bantu burundu cyane cyane ku bakundana:

         1.     Kwandika biromora

Iyo wandikaga ku rupapuro, wandikaga akari ku mutima kose waba wandika ku bihe bikubabaje ukaba wanarira. Kwandikira uwo mutari kumwe uba usa n’umuganiriza cyangwa usa n’umubwira imbonankubone, ukumva uruhutse cyangwa wishimye. 

        2.     Guha agaciro umukunzi wawe

Byaroroshye habonetse inzira nyinshi zakoreshwa uganiriza umukunzi wawe. Ariko kwirengagiza ko hari izindi nzira zoroshye zo kumuganiriza zirimo no kuba wahura nawe, ukumutunguza urwandiko bigaragaza agaciro gakomeye umuha n’umutima umukunda, wahisemo kwandika urwandiko.

       3.     Kugaragaza ko umwubaha

Kugaragaza ibyiyumviro byawe n’intekerezo ukoresheje ikaramu n’urupapuro bigaragaza icyubahiro ndetse ko n’igikomeye wagikora kubwe. niyo haba hari izindi nzira z’ubusamo zo kunyuramo.

Ibi biri mu bigaragaza ko wita ku bintu kandi ko witanga ndetse wahara buri kimwe kubw’inshuti yawe mukundana, yaba mu bihe bibi no mu byiza.

        4.     Guca bugufi

Biragora burya  guhitamo inzira zivunanye kandi hari inzira zoroshye zo gukora ibyo wifuza. Guca bugufi no kwiyoroshya hagati y’abantu bakundana ni kimwe mu byubaka umubano wabo ndetse n’urukundo rukiyongera.

        5.     Kwiyunga

Kwandika urwandiko ni imwe mu nzira nziza yo gukemura ibibazo wagiranye n’umukunzi wawe akakubabarira bitewe n’uburyo asoma ibyoherejwe n’uwakosheje. Urwandiko akenshi rusomerwa mu ibanga, bigatuma urusoma atinda ku mpamvu yarwo, ndetse yaba yubaha akita ku gaciro yahawe ko kwandikirwa, ibyo bikaba mu bituma atanga imbabazi byihuse.

       6.     Urwibutso

Telefone ishobora kubura, mudasobwa ikangirika, ariko inyandiko yabitswe neza ntijya isaza. Ibi bisobanuye ko ubutumwa woherejwe bufite agaciro ko kuzaba urwibutso rw’umukunzi wawe yaba atakiriho, yaba ari kure aho utageza amaso, cyangwa igihe yakwanze ugasigarana urwibutso rukwibutsa ibihe byiza mwagiranye.

       7.     Gusobanukirwa n’uwo mukundana

Ibyo tuvuga n’ibyo twandikira inshuti zacu burya bigaragaza twebwe ba nyabo. Kamere zacu ziratandukanye ndetse n’imyumvire yacu irahabanye. Kwandikira umuntu urwandiko ukarwohereza biragoye ko wasiba ibyo wohereje nkuko ama terefoni n’ibindi abikora.

Iyi nimwe mu nzira yo gusobanukirwa uwo ukunda n’uburyo ukwiye kumukundamo mukabana neza.

        8.     Kwigomwa igihe

Amategeko y’urwandiko ruzima aragora ndetse kwandika urwandiko mu buryo bwiza harimo n’ubutumwa wifuza gutanga mu buryo bunoza bifata igihe.

Gutanga igihe kuwo ukunda ni kimwe kigaragaza ko wamaze kumuhitamo niyo utabivuga buri munsi. Gufata isaha, amasaha abiri cyangwa kurenzaho wandikira urundo rw’ubuzima bwawe, bisobanuye byinshi ku kwigomwa igihe cyawe, kuko ubwo butumwa bwoherejwe hakoreshejwe uburyo bugezweho bitarenga n’iminota 5.

Icyo gihe cyawe watakaje gifatwa nk’impano ikomeye iherekejwe n’ubutumwa bwiza wageneye umukunzi, niyo utamuha ibyamirenge.

Kwandika no gusoma biri mu bigaragaza abantu babahanga ndetse bafite cyerekezo kizima. Uretse ko hari abataragize amahirwe yo kwiga ngo babimenye ariko iterambere rigenda ribyoroshya buri wese asobanukirwa akamaro ko kumenya kwandika no gusoma.


Menya ko koherereza umukunzi ubutumwa ukoresheje urupapuro n’ikaramu bizamukora ku mutima akakurutisha benshi bashobora kumukunda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND