RFL
Kigali

DR-Congo n'u Burundi mu bihugu 10 byo muri Afurika bikibamo ibikorwa by'ubucakara mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 8:34
0


Ku rutonde rwashyizwe hanze rw'ibihugu 10 byo muri Afurika bikigaragaramo ibikorwa by'ubucakara mu 2024, biyoboye n'igihugu cya Eritrea mu gihe Congo n'u Burundi aribyo bihugu byo mu karere k'ibiyaga Bigari byaje kuri uru rutonde.



Mu kinyejana cya 21, ijambo "Ubucakara" rishobora kuba  ridakoreshwa cyane, ariko, ukuri kudashimishije ni uko ubucakara bukiriho ku Isi yose. Nubwo hari iterambere ryinshi mu bice byinshi, ubucakara bwa none (Modern Day Slavery) bukomeje gutera igicu ku ntambwe imaze guterwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kimwe n'Isi yose, Afurika iracyafite ubucakara mu mico yayo igezweho.

Mu buryo bunononsoye, ubucakara bwa none dukurikije Walk Free (umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wibanze ku kurandura uburetwa bwa kijyambere), ufata uburyo bwinshi burimo imirimo y'agahato, gushyingirwa ku gahato cyangwa kuba imbata, uburetwa bw'imyenda, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucuruza abantu, ubucakara, imikorere no kugurisha no gukoresha abana batarageza imyaka y'ubukure.

Muri Afurika, ubwo buryo bwo gukoreshwa bugaragara mu buryo butandukanye, kuva mu bucakara bwo mu rugo cyane cyane ku bakobwa bakiri bato kugeza ku mirimo y'agahato mu nganda nko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi, n'uburobyi.

Kuba muri Afurika hose uburetwa bugenda bwiyongera bitewe no kunanirwa kwa gahunda mu miyoborere no kubahiriza amategeko. Intege nke z'amategeko, ruswa n'ubutunzi budahagije byose bibuza kugerageza gukuraho ubucakara burundu.

Dukurikije imibare iheruka gukorwa ku Isi y'ubucakara bwa none (Modern Day Slavery), abantu bagera kuri Miliyoni 50 ku Isi bafatwa nk'abacakara b'iki gihe.

Iyi mibare yakusanyijwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), ni umusingi wa raporo y’ibendera rya Walk Free, Global Slavery Index (GSI), igaragaza ibigereranyo by’igihugu bikibamo ibikorwa by'ubucakara mu bihugu 160.

Mu bihugu 10 byo muri Afurika bikirimo ibikorwa by'ubucakara mu 2024, biyobowe n'igihugu cya Eritrea ndetse kiza no ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma ya Koreya y'Amajyaruguru:

RankCountryPrevalence rate
1.Eritrea90.3
2.Mauritania32.0
3.South Sudan10.3
4.Republic of Congo8.0
5.Equatorial Guinea7.8
6.Nigeria7.8
7.Gabon7.6
8.Burundi7.5
9.Côte d'Ivoire7.3
10.Djibouti7.1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND