RFL
Kigali

TunyweLess: U Rwanda mu bihugu 10 byo muri Afurika bifite abantu benshi banywa inzoga mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/03/2024 11:32
0


Mu cyegeranyo gishya cyerekana ibihugu 10 muri Afurika bifite abaturage benshi basoma agahiye cyane, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Kane, mu gihe igihugu cyaje ku mwanya wa mbere ari Togo ikurikirwa na Botswana.



Mu mico myinshi yo muri Afurika, kunywa inzoga ni bimwe mu mihango gakondo. Kuko ibi byashinze imizi mu bikorwa by'umuco nk'ubukwe, gusabana, gushyingura n'ibindi, nibyo binagira uruhare mukumva ko ari ibisanzwe ku buryo abantu benshi banywa inzoga cyane kuko bamaze kubigira umuco bumva ko ntakibazo kirimo.

Ubusinzi n'ikibazo kidakira aho umuntu akora nabi bitewe n'inzoga. Ibi bigaragarira ku ngorane zo kugabanya ingano umuntu anywa, kunywa mu bihe bibi, no kureka ibikorwa by'imibereho cyangwa akazi kugirango unywe inzoga. Mbese bisa nkaho umuntu yatwawe n'inzoga ntakindi kintu yitaho.

Kimwe n'Isi yose, Afurika ihanganye n'umutwaro ugenda wiyongera wo kunywa inzoga n’ingaruka mbi. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rivuga ko nta bindi bicuruzwa by'abaguzi biboneka cyane nk'inzoga zigira urupfu n'ubumuga bidashyitse. Ku Isi hose, abantu Miliyoni 3.3 bapfa buri mwaka bituruka ku kunywa inzoga mbi, kandi ibyo bingana na 5.9% by'ipfu zose.

Kunywa inzoga nyinshi cyangwa kunywa inzoga bizana ingaruka zikomeye. Ishobora guhungabanya ubuzima bw'umuntu, igatera ibibazo by'umutima, ibibazo by'umwijima, inkorora n'umuvuduko ukabije w'amaraso.

Byongeye kandi igira uruhare mu kongera ibyaha, impanuka zo mu muhanda, ndetse no gutakaza ubuzima. Rero, ntabwo birenze ikibazo cy'umuntu wenyine; kandi ni ikibazo cy'abantu bose muri rusange kuko ingaruka zibageraho bose.

Umuryango w'Abibumbye werekanye ibihugu 10 byo muri Afurika bifite abantu benshi banywa inzoga cyane mu 2024 biyobowe na Togo, mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 naho ku rwego rw'Isi rwaje ku mwanya wa 89:

Imibare mishya igaragaza ko abanywa inzoga mu Rwanda biyongereyeho hafi 5%, mu myaka 10 ishize; kuko bavuye kuri 43,3% bagera kuri 48,1%. Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kabarizwamo ubusinzi.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu bushakashatsi yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, bugaragaza ko muri 2022, abanywa inzoga mu Rwanda bari bamaze kuba 48,1%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iyoboye mu kugira abanywa agasembuye benshi, kuko yagaragayemo 56,6%, ikagwa mu ntege n’iy’Amajyepfo yo ifite abanywi 51,6%.

Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu, ifite abanywi b’inzoga 46,5%, iy’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kane n’abanywi 43,9%, mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo abanywi bacye kuko ifite 42,0%.

Mu bijyanye n’abanywa inzoga bikabije, habayeho kugabanuka kw’imibare kuko ababaswe no kunywa inzoga cyane bavuye kuri 23,5% bariho muri 2013 bakagera kuri 15,2% muri 2022, ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 8,3%

Ku bijyanye n’abanywa inzoga bagakabya, Intara y’Iburengerazuba ni yo iyoboye ifite 19,1%, hagakurikiraho iy’Amajyaruguru ifite abasinzi bakabije 15,8%. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu n’abasinzi 15,1%, iy’Iburasirazuba igakurikiraho n’abasinzi 13,8%, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’imibare ya 10,5%.

RankCountryPrevalence of alcohol dependenceAlcohol consumption per capitaGlobal rank
1Togo3.3%12 L36th
2Botswana2.5%26.2 L86th
3Cameroon2.5%22.6 L87th
4Rwanda2.5%25.6 L89th
5Seychelles2.5%21.8 L90th
6Uganda2.5%26 L91st
7Eswatini2.5%34.4 L92nd
8Burundi2.4%23.7 L93rd
9Equatorial Guinea2.4%15.5 L94th
10Gabon2.4%17.2 L95th





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND