RFL
Kigali

Bamwe biswe ingaramakirambi! Ibigaragaza umuntu udakeneye gushaka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/03/2024 11:11
0


Gushinga urugo biza nk'amahitamo nubwo bamwe bavuga ko ubihisemo aba yuzuye, nyamara ntibikorwa na bose.



Bivugwa ko bamwe babisunikira kure bakanga gushyingirwa barangwa n'imico imwe n'imwe.

Dore ibiranga umuntu utifuza gushyingirwa:

1. Kumva ko bihagije

Aba bantu bakunze guharanira kwihaza mu byifuzo byabo ndetse n'igihe bavuga ntibagaragaza ko mu bikenewe harimo umufasha wabageza ku nzozi kuko bumva bihagije bazazigezaho.

Ibi ntibisobanura ko baba bonyine cyangwa ngo ntibajye mu rukundo, ahubwo nta muntu n'umwe bishingikirizaho.

Ibi bikunze gukurikirwa n'ikibazo bibaza babajijwe impamvu badashaka kivuga ngo' Umugore cyangwa Umugabo wo gukora iki?'.

2. Kwiyubaka

Aba bantu bakunze kumva ko ubukire butabonerwa mu rugo gusa, ahubwo imbaraga zabo bahora bifuza kuzongera ku giti cyabo biyubaka. Uzasanga bamwe bamaze kuba abakire babyara umwana bakamwitaho cyangwa bakarera aba rubanda bakeneye umuryango ntibashake kubera amahitamo yabo bafite n'umutungo.

Umuntu utifuza gushyingirwa aharanira kuzagira ubuzima burimo amafaranga ahagije, icyubahiro n'ibindi.

3. Umubano mwiza

Bakunze kurangwa no kugira umubano mwiza n'abandi itewe nuko amahirwe abonye yo kwishimira inshuti ayabyaza umusaruro nta kwitangira..

Ibi kandi bijyana nuko aba yirebaho cyane ntabindi bimuzitira, bituma igihe cye n'ibyo akora abibamo neza akabibyaza umusaruro.

4. Kwitekerezaho

Nk'uko bisanzwe uwahisemo gushinga urugo hari bimwe bizwi bimuhuza birimo gushaka umukunzi no kumarana igihe bitekerezaho bategura n'urugo bateganya gushinga, kuzigamira uwo muryango ashaka gushinga, gutegura ubukwe n'ibindi.

Umuntu udafite gahunda yo gushyingiranwa yitekerezaho wenyine n'ibyo akeneye kugirango agere ku ntego yifuza no ku byishimo bye birimo n'inzozi.

Umwanya munini bakunze guhugira mu bibafitiye akamaro bifite aho bihuriye n'inyungu zabo bwite aho kureba ku za rusange. 

5. Bareba ubuzima nk'urugendo

Ubuzima ni urugendo kuri buri wese ariko kuri aba bantu badashaka gushyingirwa cyangwa kwitwa abagore b'abagabo cyangwa abagabo b'abagore, basobanukirwa cyane uru rugendo rw'ubuzima.

Ubuzima bwabo babubonamo amasomo, bahora biyungura ubumenyi ndetse ntibifuza gusaza bashaka guhora bagendana n'ibigezweho.

Bisobanura kenshi bavuga ko gushaka no kudashaka biri mu mahitamo yabo. Byitwa iby'agaciro kugira urugo n'umuryango, nyamara batangaza ko no kudashaka biri mu mahitamo y'umuntu.

Source: GlobalEnglishEditing 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND