Mu gihe igihugu rurangiranwa cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyananiwe kugira icyicaro cya gisirikare muri Niger, mu Bushinwa hakomeje gucicikana amakuru y'uko bashaka gufungura icyicaro kindi cya gisirikare muri Afurika.
Ibi bije mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza inyota yo gukorera kuri uyu mugabane kandi na bamwe mu bayobozi bamaze
kwizerera muri politike y’ishoramari ry’iki gihugu.
Nk'uko ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Bushinwa
bubigaragaza, buri mu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wagiye ushyirwaho muri
iki gihugu, urugendo rwe rwa mbere rwerecyezaga muri Afurika.
Ibi kandi byarakomeje aho Wang Yi uheruka
gushyirwaho yahise asura Egypt, Tunisia, Togo na Cote d’Ivoire. Kuva muri 2012,
Ubushinwa bwarushijeho gukorana bya hafi na Afurika.
Muri 2017 ni bwo iki gihugu cyafunguye ikigo cyabo
cya mbere cya gisirikare muri Afurika mu gihugu cya Djibouti gifite intego yo
kureberera umutekano wa byinshi mu bikorwa byayo n’ibyoherezwa na yo kuri uyu
mugabane.
Byakomeje kugira uruhare mu guhangana n’ibitero
by'abahezanguni bikunze kugabwa ku mato y’iki gihugu aba agana muri Afurika
cyangwa ahanyura akomeza.
Urugendo rwa Wang Yi benshi barubonyemo gukurikirana
uburyo umutekano wakongerwa mu bikorwa byinshi iki gihugu gifite muri Afurika.
Byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure iki gihugu
cyafungura ikindi cyicaro cya gisirikare ku mugabane wa Afrika.
TANGA IGITECYEREZO