Bamwe bavuga ko ugukunda bya nyabyo akwandikira akaguhamagara kenshi ndetse agatanga imbaraga ze zose kugira ngo akugume iruhande, nyamara ibyo ntibihagije ngo byubake urukundo n’umubano udasaza.
Impuguke mu bumenyamuntu basobanukiwe n’imitekerereze
y’ikiremwamuntu batangaje ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko umukobwa agukunda
urukundo rutari urw’agahararo. Dore ibyo bimenyetso:
1. Impuhwe
Impuhwe zawe burya zigana kuwo ukunda kuko wifuza ko
nta kintu kibi cyangwa igisa nacyo cyamubaho. Igitsinagore gifite kamere yo
kurangwa n’impuhwe kuko batinya ibihe bikomeye bityo kubona abandi bababara
bikabahangayikisha.
Izo mpuhwe zitandukanye gato n’izo ugirira umukunzi
wawe. Umukobwa ukunda umusore by’ukuri agirira impuhwe ubuzima bwe, umutungo
we, ndetse n’impagarike ze zose bigatuma amufasha kubaho afata imyanzuro myiza
kuko yumva ashyigikiwe n’urukundo rw’ubuzima bwe.
2. Uruhare
ku iterambere ryawe
Bivugwa ko abakobwa cyangwa abagore bakunze kuba
nyambere mu kudindiza umutungo w’igitsinagabo, bityo ubabonye akababonamo
ibibazo, nyamara si bose hari ho abafungutse mu mutwe.
Iyo bigeze mu buzima bw’urukundo, umukobwa muzima
ahangayikishwa no kwaguka kw’ibikorwa by’umukunzi we, cyangwa akishimira
kumubona ava ku rwego rubi ajya ku rundi.
Ibi ntibyatuma twirengagiza ko bamwe mu bakobwa
baruhuka basize iheruheru abakunzi babo bakabacucura utwo batunze ndetse iyo
ikaba imwe mu mbogamizi zitera abasore kwanga no gutinda gushinga ingo, batinya
imikoreshereze y’umutungo y’abagore.
Umukobwa wakunze nta buryarya ntiyishimira kubona
umusore asohora amafaranga menshi atabyara inyungu, cyangwa atakazwa ku
bidakenewe cyane, ahubwo amugira inama zamwagura uburyo yabyazwa umusaruro.
3. Aguha
igihe kigukwiriye
Igihe gihabwa umukunzi kigena n’urukundo umukunda.Biragoye
gusobanura rwose ko wabuze umwanya wo kuganira, kuvugana ndetse no guhura n’umukunzi
wawe. Akazi kose waba ukora n’uburyo gakomeyemo ntibyakubuza kubona akanya ko
guha umukunzi wawe mukaganira ndetse mugasobanukirwa byinshi ku mubano wanyu.
Ibi ntibisobanuye kuba hamwe no kwirirwa mufatanye agatoki ku kandi murangaza abahisi n’abagenzi. Bisobanuye kwitanga naho bigoye ariko ugashimisha amarangamutima ye. Umukobwa ugukunda arwanira kukuba hafi mu byo unyuramo byose, byaba byiza cyangwa bibi ndetse ntarambirwe kuguhumuriza.
4. Akwakira
uko uri
Umukobwa wakunze bya nyabyo ntahora ahangayikishijwe
nuko uteye cyangwa uburyo ugaragaramo atishimiye cyane cyane igihe nta ruhare
wabigizemo, ahubwo yiga kubana nawe wa nyawe.
Ibi ntibiba bihinduye ibibi birimo nk’inemge ko
bihindutse byiza biteye amabengeza, ahubwo aterwa ishema n’uko umeze akabaho
atuje bitamubereye umutwaro. Umukobwa wakunze byukuri arangwa n’ubumuntu ibyiza
akabisobanura akoresheje ibyiz
5. Icyubahiro
Iyo bavuze ko abagabo bakwiye kubahwa igihe cyose
ntibaba babenshye, nubwo nabo basaba kubahwa basigasira icyubahiro bahawe.
Nyuma yo kuba inshuti y’umusore mukundana no
kumwisanzuraho ukamubwira ibitabapfu byose nk’uwo wishyikiraho, nibyiza gusobanukirwa
icyubahiro kibagomba igihe cyose.
Bavuga ko umugore utubaha agorwa no kubaka, nyamara
n’umugabo utubashywe akabaho mu ipfunwe. Umukobwa wakunze urukundo ruzima burya
arangwa no gusigasira icyubahiro cy’umusore bakundana yitoza no kuzamenya kumwubaha
ari umugabo we.
6. Kukwereka inshuti n’imiryango
Ntibisanzwe ko umuntu yerekana abanyamuryango be n’inshuti ku bo bakundanye bose. Kimwe kigaragaza umukobwa wamaze guhitamo ndetse agakunda urukundo rudasaza, yereka umukunzi we inshuti ze babana umunsi ku wundi ndetse n’umuryango we, igihe ntacyo ahisha.
TANGA IGITECYEREZO