Umunyarwenya Muonagor Amaechi ukomoka muri Nigeria uherutse kwaka ubufasha bw’ubuvuzi kugira ngo ahindurirwe impyiko ye, yitabye Imana ku myaka 61.
Uruganda rwa sinema ya Nigeria
Nollywood ruri mu cyunamo cyo kubura umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba
yari n’umuhanga mu gutunganya ama filime, Amaechi Muonagor witabye Imana azize uburwayi.
Ashizemo umwuka nyuma y’amashusho
yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga asaba abagira neza ko bamuha ubufasha
akerekeza mu Buhinde guhindurirwa impyiko nk'uko yari yabwiwe n’abaganga.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko mubyara w’uyu mugabo uzwi nka Tony Muonagor yatangarije iki kinyamakuru ko umuvandimwe
we yamaze kuva mu mubiri, nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’uburibwe bw’impyiko.
Ni nyuma y'uko uru ruganda rubuze
umukinnyi w’imena wakunzwe n’amahanga John Okafor wamamaye nka Mr Ibu, agapfa
azize uburwayi bwamuviriyemo gucibwa n’ukuguru.
Ubwo hasobanurwaga ibigwi bye,
bavuze ko yamenyekanye ndetse agakundwa muri filime zirimo Aki and Pawpaw. Umwe
mu bafana yanditse agira ati “Iyo filime ntijya imva mu mutwe! Uwo mugabo
yaduhaye ibyishimo tutazibagirwa”.
Mu mwaka wa 2017 Amaechi Muonagor
yahawe igihembo cya African Magic View’s Choice Award for Best Actor.
Mu mpera z’Ukwezi k’Ugushyingo 2023
ni bwo uyu mugabo yafashwe n'uburwayi, umuryango we utangaza ko arwaye impyiko, nyuma
bamwohereza mu Buhinde aho yari kubagwa agahindurirwa impyiko.
Bivugwa ko gutinda kwivuza k’uyu
mugabo ari byo bimuviriyemo urupfu, kuko yabuze ubushobozi ku gihe.
Ibi byateye benshi gushidikanya ku
bukungu bwa Nigeria, ndetse n’ubukene buvugwa muri sienama yaho, bitewe nuko benshi
barwara n’ibyo bakora ntibibe byabafasha kubona amafaranga abagurira imiti.
Yaba Mr Ibu uherutse gupfa ndetse n’uyu mugabo, bari mu bakomeye, nyamara bahuye n’iki kibazo bibatera gutakamba basaba gufashwa nubwo birangiye ubuzima bwabo bugeze ku iherezo bagapfa bakurikirana.
TANGA IGITECYEREZO