RFL
Kigali

Sinema yababereye isoko y'Ubutunzi: Urutonde rw'abakinnyi ba filime 10 bakize ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/03/2024 17:01
0


Ku Isi hari ibyamamare biba byarigaruriye imitima ya benshi mu ngeri zitandukanye, ubu reka tugaruke ku byamamare bya Sinema bikize kurusha abandi ku Isi nk’uko Forbes Magazine ibivuga ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza imitungo yabo.



Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw’amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.

Dore abakinnyi 10 ba filime bakize cyane kurusha abandi mu 2024:

1. Tyler Perry

Umukinnyi wa filime akaba azandika ndetse anazitunganya Tyler Perry niwe uza kumwanya wa mbere w'abakinnyi ba filime bakize ku Isi mu 2014 n'umutungo wa Miliyari 1 y'Amadolari. Uyu mugabo wanubatse sitidiyo nini mu mujyi wa Atlanta ikinirwamo filime, ari no ku rutonde rw'abirabura bakize cyane muri Amerika.

2. Jerry Seinfeld

Jerry Seinfeld ni uwashyizeho icyicaro cya sitcom, ni we mukinnyi uheruka kuba umukinnyi ukize ku Isi muri iki gihe. Ni umukinnyi usetsa cyane ukina filime, icyakora ari mu bataramamaye cyane. Afite umutungo ufite Miliyoni 950 z'amadolari y'Amerika. Mu 2023 Jerry niwe waruri ku mwanya wa mbere.

3.The Rock

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanga mu mukino wa 'Catch', Dwayne Johnson benshi bita The Rock, ari ku mwanya wa gatatu n'umutungo wa Miliyoni 800 z'Amadolari.

4. Shan Rukh Khan

Yiswe "Umwami wa Bollywood". Shan Rukh Khan ni umukinnyi w’Umuhinde ukunzwe cyane ku Isi, akaba n’umwe mu bakinnyi bahenze kubinjiza muri filime.

Yagiye ahigika ibyamamare bikomeye byo muri Amerika. Yagaragaye muri filime nyinshi z'indashyikirwa z’Abahinde nka Koyla. Afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 750 z'amadolari.

5. Tom Cruise

Tom Cruise ni umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika ukomoka muri New York. Ni umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose. Filime ze zagurishijwe Miliyoni ku Isi yose. Muri 2020, umutungo wa Tom Cruise wari  ufite agaciro ka miliyoni 600 z'amadolari, bituma aba umukinnyi wa 3 ukize kurusha abandi ku Isi.

6. George Clooney

George Clooney ni umukinnyi w’Umunyamerika ukomoka muri Kentucky. Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubuhanga mu gukina mu yiswe “Ocean’s Eleven” na “Three Kings”. Yakiriye intsinzi mu bice byinshi, kandi ntabwo yagiye ahagaragara. George Clooney afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z'amadolari.

7. Kevin Hart

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ishoramari, Kevin Hart uherutse gusura u Rwanda mu 2023, kugeza ubu afite umutungo wa miliyoni 455 akesha gukina filime inyinshi zivanzemo iz'urwenya.

8. Anorld Schwarzenegger (Commando)

Azwi cyane kubera uruhare yagize muri "Terminator". Yabaye Guverineri w’Intara ya Californiya kuva mu 2003- 2011. Afite umutungo w’agaciro ka miliyoni 450 z’Amadorali y’Amerika.

Forbes yatangaje ko umutungo we ushobora kuziyongera cyane mu mpera z'uyu mwaka bitewe na filime z'uruhererekane ze ziriguca ibintu kuri Netflix harimo 'FUBAR' hamwe na filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa 'Arnold'.

9. Adam Sandler

Icyamamare muri Sinema, mu gukina filime, kuzandika no kuzishoramo ifaranga, Adam Sandler uherutse gusohora igice cya kabiri cya filime 'Murder Mystery' yakunzwe, ahagaze umutungo wa miliyoni 440 z'amadolari.

10. Sylvester Stallone (Rambo)

Uyu mukinnyi abenshi bamwibuka muri Filime zitandukanye z'imirwano ariko ahanini yamamariye muri Rambo, uyu afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 400 z'amadolari.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND