RFL
Kigali

Impamvu 5 zitera abakundanye igihe kirekire kutabana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2024 13:30
1


Menya zimwe mu mpamvu abantu bakundanye igihe kirekire birangira batabanye n’ababana bakaba ari bake ugereranyije n’umubare munini w’abakundana igihe ariko bikarangira batandukanye.



Ni kenshi hagaragara 'Couple' zakundanye igihe kirekire kuburyo abantu bose baba biteze ko bazarushinga cyangwa se banibaza impamvu batarushinga kandi barambanye, gusa bakazatungurwa no kubona bahise batandukana. Ibi rero bifite impamvu nyinshi zibitera gusa hari 5 ziza ku isonga:

1. Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko ataberanye n’ahazaza h’umusore

Bamwe mu basore biyemeza kuzashaka umugore ari uko bageze ku bintu runaka, yazamuwe mu kazi, yubatse inzu n’ibindi. Muri iki igihe uyu musore aba akirwana no kugera kuri izi nzozi ze aba akeneye umukobwa bakundana, iyo amaze kubigeraho agasanga uwo mukobwa atarigeze amusunika, aramureka kuko aba akeneye umugore utazamurumbya kugira ngo ibyo amaze kugeraho bitazasubira inyuma ahubwo bazagere no kubindi byinshi.

2.Gukundana igihe cya nyacyo kitaragera

Hari umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti ‘Abasore benshi ntabwo barongora umukobwa bakundanye cyane, barongora umukobwa ubari hafi igihe biteguye gutangira umuryango’.

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwari washyizwe kuri X, harimo abagabo bahishuye ko abo bakundanye igihe kirekire ataribo barongoye.

Umusore iyo abonye uwo yashakaga kugira umugore ashyingiwe bimutera ubushake bwo guhita ashinga urugo, icyo gihe ntabwo arindira kubona umukobwa mwiza bakundana, ahubwo areba mu bakobwa bari hafi ye akarebamo uwiteguye kuba umugore agahita amugira umugore we.

Abahanga bavuga ko imyaka myiza yo gushinga urugo ari hagati ya 28 na 32, ngo iyo yiyongereye ikagera kuri 42 amahirwe yo guhinga urugo aragabanuka akagera hafi ya 0.

3.Urugo ntirwubakirwa kubwiza by’inyuma

Hari inyigo yakoze igaragaza ko iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye, umukobwa ari mwiza (akurura buri wese) mu rukundo rwabo baba bishimye. Gusa John T. Molloy mu gitabo yanditswe yise ‘Why Men Marry Some Woman and Not Others’ ‘impamvu abagabo barongora umugore runaka bakareka bariya’ yavuzemo ko ubwiza bw’umugore butagira icyanga. 

John yabajijwe abagabo barenga 3 500, kugira icyo bavuga ko bagore babo 20% nibo bakoresheje amagambo agaruka ku bwiza ‘gorgeous, attractive, na sexy. 80% bavuze ku myitwarire y’abagore babo. Abo bagabo bose bavuze ko umugore kuba ari mwiza ku buryo udatinya kumwerekana ari ingenzi ariko ngo iki sicyo cya mbere, ngo ahubwo umugore mwiza ni utagukoza isoni.

4.Inama z’inshuti n’ababyeyi

Urubuga Lifehack ruvuga ko hari abashobora kwibeshya ko umusore aba yigenga mu gufata icyemezo cyo guhitamo uwo azagira umugore ariko sibyo, ahubwo ibitekerezo yumvana ababyeyi be, n’inshuti ze nibyo bimuyobora mu guhitamo umukobwa uzamubera umugore. Bibaho ko hari abasore cyangwa abakobwa bahitamo uwo bazabana batitaye ku byifuzo by’ababyeyi babo kuri iyi ngingo ariko ni gake.

5. Umusore ashobora kubona umukunzi we yaranyuzwe

Umusore n’umukobwa bakundanye igihe hari igihe umukobwa atibutsa uwo musore ingingo yo gushinga urugo bagahugira mu kwinezeza gusa, umusore akagira ngo ibyo uwo mukobwa biramuhagije. Yareba ku ruhande yabona undi mukobwa umwereka ko akeneye kuba umugore uwo musore agahita areka uwo bamaze igihe bakundana agasanga uri kumurembuza amwicira akajijo ngo bashinge urugo. 

Nanone hari igihe umukobwa arambirwa gutegereza akabivamo, iyo uwo musore abonye uwo mukobwa amucitse bakundanaga, undi bakundanye yihutira kumusaba kuzamubera umugore kugira ngo nawe atazamucika.

Inzobere mu by’imiterereze zivuga ko iyo abakundanye batagiranye amakimbirane bagitangira gukundana ingo zabo zitaramba, bityo ngo umusore cyangwa umukobwa ntakwiye kwanga kwiyereka umukunzi we uko ari bagitangira gutundana.

Abakobwa banga gutanga ibitekerezo byabo birabagora kwambikwa impeta. 73% mu bagore John T.Molloy yabajije bamusubije ko bagize uruhare mu kwereka abagabo babo ko bashaka kuba abagore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angel Igiraneza 1 month ago
    Ibi muvuze nibyo ijana ku ijana 🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND