Umunyarwenya wo muri Nigeria, Muonagor Amaechi yatakambye ku mbuga nkoranyambaga asaba ubufasha, nyuma yo kurwara impyiko akabwirwa ko imwe izabagwa yoherejwe mu Buhinde
Umukinnyi w'inararibonye wa wa filime za Nollywood akaba n’umunyarwenya, Amaechi
Muonagor, yasabye abanya-Nigeriya inkunga y'amafaranga yo guhindurirwa impyiko.
Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga
nkoranyambaga atakamba asaba ubufasha, iruhande rwe hari mugenzi we Kingsal
Orji wari umurwaje.
Orji umurwaza w’uyu mugabo yatangaje ko Muonagor
aherutse kuva mu bitaro biri kumukurikirana bitewe no kunanirwa kwishyura imiti
n’ubundi buvuzi yandikiwe kugirango akire.
Ati " Ntibyari byoroshye. Amaze amezi ababazwa n'ubu burwayi kandi agiye koherezwa mu Buhinde aho azabagwa agahindurirwa indi mpyiko, ariko ntabushobozi"
Muganga yababwiye ko hakenewe amafaranga byihutirwa
kugirango uyu munyarwenya abagwe byihutirwa, mbere y'uko atakaza ubuzima kuko ntagikozwe
yanapfa.
Uyu mugabo yahisemo kwaka ubufasha nyuma yo
kwihangana agahangana n’iki kibazo ariko ubushobozi bukamubera imbogamizi
ikomeye yo gukira. Biteganijwe ko namara kubona amafaranga akenewe azerekeza mu
Buhinde akabagwa agashyirwamo indi mpyiko.
Ni nyuma y'inkuru yasakaye y'umunyarwenya Mr Ibu [John Okafor] watakambye nawe asaba ubufasha bwo kwivuza bamwe mu banyempuhwe bakamufasha nubwo byarangiye yitabye Imana.
Kurwara k’uyu mugabo byatangiye mu Gushyingo 2023
ariko akomeza guhangana n’ibisabwa. Uyu mugabo yamenyekanye muri filime zirimo
2 Rats, Aki Na Ukwa, Meet The In-Law, Kwa, The Last Burial, Police Recruit,
Karishika n’izindi.
Umunyarwenya ukomoka muri Nigeri yasabye ubufasha bwo kwivuza impyiko
TANGA IGITECYEREZO