RFL
Kigali

APR BBC iri muri Qatar ikomeje kwitwara neza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2024 10:10
0


Ikipe ya APR Basketball Club iri gukorera umwiherero i Doha muri Qatar ikomeje kwitwara neza intsinda imikino ya gishuti iri gukinirayo.



Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru nibwo iyi kipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball yerekeje muri Qatar aho yagiye mu mwiherero uzamara iminsi 10 mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika muri Basketball,BAL 2024 izakinirwa i Dakar muri Sénégal guhera tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.

Kuri ubu iri gukina imikino ya gishuti n'amakipe yo muri Qatar. Ku munsi w'ejo bakinaga niyo bita Al Rayyan , amanota 84-77.

Agace ka mbere muri uyu mukino katangiye Al Al Rayyan iri hejuru dore ko yagasoje iyoboye n'amanota 23-21 . Mu gace ka Kabiri APR BBC yaje ihita iyisubirana inyuma iyitsinda amanota 23-13,bituma bajya kuruhuka iyoboye n'amanota 45-36.

Nyuma yo kuruhuka,mu gace ka Gatatu Al Rayyan yakinnye ishaka uko yakuramo ikinyuranyo bituma igatsinda ku manota 23-21.

Mu gace ka 4 arinako kanyuma  APR BBC ntiyashatse gukora amakosa karangira banganyije 18-18 bituma barangiza n'umukino muri rusange bayoboye n'amanota 84-77.

Uyu wari umukino wa kabiri bakinaga kuko uwa mbere bawutsinze Al Wakrah amanota 108-80. Biteganyijwe ko APR BBC muri rusange bazakina imikino 5 ya gishuti,ubwo bamaze gukina 2 hasigaye 3.

Abakinnyi bose ba APR BBC bameze neza usibye Axel Mpoyo wagize ikibazo cy'imvune kuri ubu akaba ari gukora imyitozo wenyine hanze y'ikibuga.


Abakinnyi barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques Wilson bari gufasha APR BBC kwitwara neza 


APR BBC iri muri Qatar ikomeje kwitwara neza ikina imikino ya gishuti 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND