Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, umaze igihe avugwaho kuba afata nabi umugore we Bianca Censori, ubu noneho byatangajwe ko kuva barushinga yamubujije gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Kuva Kanye West Ye yatandukana n'umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian bari bamaranye imyaka 6 bamaze no kubyarana abana 4, yahise ajya mu rukundo na Bianca Censori ndetse ntibyatinda bahita barushinga mu gihe gito bari bakundanye.
Urugo rwabo rukunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse gusa Kanye agatungwa agatoki ko kuba nyirabayazana.
Kanye yakunze kunengwa imyambaro ahitiramo umugore we kwambara
Mu mwaka ushize Kanye West yakunze kugawa cyane bitewe n'uburyo yambika umugore we dore ko nawe ubwe yiyemerera ko ariwe umuhitiramo imyambaro, gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'ubwambure bwe ndetse no gutuma ajya mu nzira atambaye inkweto biri mu byo uyu muraperi yakunze kunengwa.
Kuba Kanye yarushinga na Bianca yamubujije gukoresha imbuga nkoranyambaga
Daily Mail yatangaje ko uretse kuba Kanye West afata nabi uyu mugore we, ngo noneho yanamubujije gukoresha imbuga nkoranyambaga dore ko kuva mu 2022 barushinga Bianca yahise asiba imbuga yakoreshaga zirimo X, Instagram na Tik Tok kandi mbere yarahoze ari umunyamideli uca ibintu kuri izi mbuga.
Amakuru iki kinyamakuru gikesha umwe mubo mu muryango wa Bianca Censori, avuga ko Kanye West yamutegetse ko agomba gusiba imbuga nkoranyambaga ndetse akanirinda kugira telefoni irenze imwe. Ibi byatangiye mu Ukuboza kwa 2022 ubwo bari bamaze kurushinga aho Bianca yakoreshaga telefoni z'inshuti ze mukureba ibiri kubera ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva mu 2022 Bianca ntakoresha imbuga nkoranyambaga kubera Kanye West
Daily Mail ikomeza ivuga ko uyu watangaje aya makuru, avuga ko kuba Kanye West yarabujije Bianca gukoresha imbuga nkoranyambaga atari ikindi yabikoreye ahubwo ko byari mu rwego rwo kumurinda kubona ibyo babavugaho.
Avuga ko uyu muraperi adashaka ko umugore we ahangayikishwa nibyo bamubwira ku mbuga nk'uko byagendaga ubwo yarakirikumwe na Kim Kardashian biri no mubyatumye umubano wabo ushyirwaho akadomo.
Kanye West amaze iminsi ashyira hanze amafoto y'umugore we atavugwaho rumwe na benshi
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko kuba Bianca Censori atari gukoresha imbuga nkoranyambaga, bisobanura neza impamvu Kanye West akomeza gushyira hanze amafoto ye y'ubwambure kuko adahari ngo abyirebere cyangwa se ngo nubwo yaba abizi ko umugabo we amushyira ku karubanda, atabasha gusoma ibyo abandi babitekerezaho ngo bimuhangayikishe.
TANGA IGITECYEREZO