Ntihabose Hamim Rivaldo [Wariva] usanzwe akora indirimbo zibanda ku buzima busanzwe yakoze mu nganzo akora iyo yise ‘Agasaro’ y’urukundo agira icyo asaba abakunda umuziki nyarwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda Wariva yagize ati”Agasaro ni indirimbo y’urukundo, niyo ya mbere y’urukundo nkoze nkeneye ubufasha bw’abakunzi b’umuziki
nyarwanda.”
Yongeraho ati”Indirimbo ni nziza yacuranzwe n’abahanga mu
Rwanda, uwitwa Arsene na Arnold Gasige, amashusho arimo General Benda na Shakira
Kay mbese nageragej gukorana n’abantu barenze.”
Wariva ashyize hanze ‘Agasaro’ yaherukaga
gushyira hanze indirimbo yise ‘Wicika Intege’ bukaba ari ubwa mbere akoze
indirimbo y’urukundo.
Uyu musore yasoreje amashuri yisumbuye mu bijyanye na ‘Hotel Management,
Hospitality&Tourism’. Yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ari naho atuye n’ubu.
Umuziki ukaba ari ikintu yakuze akunda kandi no mu muryango w’iwabo hakaba harimo abakuru bawukora bamuteye imbaraga.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'AGASARO' INDIRIMBO YA WARIVA YITABAJEMO GENERAL BENDA NA SHAKIRA
TANGA IGITECYEREZO