Kigali

Davido yashimiye bikomeye Chris Brown na Tems

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/02/2025 10:25
0


Umuhanzi w'umunya-Nigeria Davido, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y'uko inshuti ye Chris Brown na Tems begukanye ibihembo muri Grammy Awards 2025.



Mu ijoro ryakeye amaso y'abakunzi b'imyidagaduro ku isi yari yerekeje i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyubako ya Crypto.com Arena, ahaberaga ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy bya 2025.

Ibi birori byasize abahanzi bahize abandi mu ngeri zitandukanye bahembwe, harimo Chris Brown wegukanye igihembo cya 'Best R&B album' abikesha umuzingo we yise 11:11 (Deluxe) yashyize hanze mu ugushyingo 2023.

Umunya-Nigeria Tems nawe ntabwo yaviriyemo aho, kuko yegukanye igihembo cya 'Best African Music Performance' abikesha indirimbo Love me Jeje yashyize hanze muri Gicurasi 2024.

Davido akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye cyane ibihembo aba bahanzi bombi begukanye, aho kuri X yabashimiye akazi bakoze katumye begukana ibyo bihembo, ati: "Dutewe ishema namwe."

Ibihembo bya Grammy bitangwa na Recording Academy byatangwaga ku nshuro yabyo ya 67, aho abahanzi nka Kendrick Lamar yegukanye igihembo cy'Indirimbo y'umwaka ariyo 'Not like us' ikanegukana icya 'Record of the year'.

Album ya Beyonce yise 'Cowboy Carter' yabaye album y'umwaka, mu gihe album ya Shakira yitwa 'Las Mujeres Ya No Lloran' yo yegukanye igihembo cya Best Latino Pop album.


Davido yashimiye Tems na Chris Brown


Tems yegukanye Grammy Award ye ya kabiri


Album 11;11 ya Chris Brown yegukanye igihembo


Umwanditsi: NDAYISHIMIYE Fabrice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND