RFL
Kigali

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Argentine ashobora kureka kuyitoza kubera Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/12/2023 9:48
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni ashobora kureka kuyitoza bitewe n'ibibazo afitanye na Kapiteni wayo, Lionel Messi.



Uramutse uvuze ko ikipe y'igihugu ya Argentine ariyo iyoboye andi makipe y'ibihugu mu kugira imibare myiza muri iyi imyaka 3 iheruka ntabwo waba ubeshye. Batwaye igikombe cya Copa America muri 2021,batwara Finalissima ya 2022 ndetse banatwara Igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.

Umwe mu babigizemo uruhare ni umutoza , Lionel Scaloni umaze imyaka 5 ayitoza akaba yarayihaye n'uburyo bwiza bw'imikinire.  

Nubwo amaze gukora ibi byose gusa mu minsi yashize ubwo bari bamaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Brazil mu gushaka itike y'Igikombe  cy'Isi cya 2026,mu kiganiro n'itangazamakuru yaratunguranye avuga ko akwiye gutekereza kuri ejo hazaza he.

Yasabonuye ko ikipe y'igihugu ya Argentine iri ku rwego rwo hejuru bityo ko akwiye gutekereza niba afite imbaraga zakomezanya nayo. Benshi bibajije impamvu ariko ikinyamakuru,The Athletic cyandika ko Lionel Scaloni afitanye ibibazo byihariye na Lionel Messi akaba ariyo mpamvu ashaka gukuramo ake karenge akigendera.

Uyu mukinnyi w'imyaka 36 ufite Ballon d'Or 8 ngo amusuzuguza abakinnyi ndetse yewe ku mukino wa Brazil ubwo abafana ba Argentine bakubitwaga maze abakinnyi bagafata umwanzuro wo gusubira mu rwambariro,ni Lionel Messi wari ubibabwiye babikora batabanje kubaza umutoza bihita bimubabaza cyane.


Lionel Scaloni ashobora kureka gutoza ikipe y'igihugu ya Argentine kubera Messi 


Ku mukino na Brazil, Lionel Messi yabwiye abakinnyi ngo basubire mu rwambariro kandi umutoza atabizi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND