RFL
Kigali

Kiyovu Sports yareze Mvukiyehe Juvenal wahoze ayiyobora

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/12/2023 14:15
0


Ikipe ya Kiyovu Sports yareze uwahoze ari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).



Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Ukuboza 2024. Ibyo komite ya Kiyovu Sports Association n'ubundi ireberera ikipe Kiyovu Sports muri rusange ishinja Mvukiyehe Juvenal ubujura,Ubuhemu no kwihesha ikintu cyundi.

Nk'uko bigaragara mu kirego batanze bavuze ko bandikiye Mvukiyehe Juvenal kugira ngo bakore ihererekanya bubasha ubundi ubuzima bw'ikipe bukomeze ariko akaba yaranze kubikora.

Bakomeza bavuga ko ibi biri kugira ingaruka ku ikipe bitewe nuko ariwe ufite amasezerano y'abakinnyi, impapuro zigaragaza amasezerano yagiye agirana n'amahoteri ndetse akaba akiri no gukoresha ibirango by'ikipe mu nyungu ze ndetse yaranahagaritswe ku buyobozi.

Ibindi Kiyovu Sports Association ikomeza isobanura harimo n'andi makosa yakozwe ubwo uyu mugabo yarakiyoboye ikipe ya Kiyovu Sports.

Icyo Kiyovu Sports Association yifuza nuko Mvukiyehe Juvenal akurikiranwa ku byaha yakoze agikorera umuryango wa Kiyovu Sports Association, kumutegeka agatanga impapuro zose afite zifite aho zihuriye n'ikipe ndetse n'ibindi.

Ibi biri kuba nyuma yuko Kiyovu Sports Company yari ifite inshingano zo kureba ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yariyobowe na Mvukiyehe Juvenal yambuwe izo nshingano mu kwezi Kwa 09 muri uyu mwaka.


Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yajyanwe muri RIB 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND