Amafoto agaragaza umuhanzi Chriss Eazy apfumbaswe n’undi musore akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bibaza uburyo aya mafoto yafashwe, abandi bibaza impamvu yasakajwe.
Kuva ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga z’i Kigali hari
kuvugwa inkuru y’amafoto yagaragaje Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka
Chriss Eazy, apfumbaswe n’undi musore.
Uretse kugaragara muri aya mafoto apfumbaswe, hari n’andi amugaragaza ateruwe
bimwe bimenyerewe ku bantu bashyingiranywe, andi ari munsi y’ukwaha k’uyu
musore w’undi ibintu bimenyerewe ku mafoto y’abakundana.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bavugaga ko babajwe ko kuba uyu muhanzi
yaba asigaye aryamana n’abo bahuje ibitsina, abandi bakavuga ko yifuza
kwamamaza indirimbo iri hafi gusohoka, naho abandi bakemeza ko urukundo hagati
y’aba bombi rugeze kure.
Umusore wagaragaye ateruye anapfumbase Chriss Eazy, asanzwe yitwa Prince Tity ku
mbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi. Mu ruganda
rw’imyidagaduro ni umuntu utazwi uretse ko bamwe bavuga ko bamuzi nk’inshuti
isanzwe y’uyu muhanzi n’abakorana nawe.
Amafoto agaragaza Chriss Eazy apfumbaswe n’undi musore ahatse iki?
InyaRwanda yagerageje kumenya icyihishe inyuma
y’aya mafoto maze iganiriza bamwe mu begereye uyu muhanzi bakorana nawe, n’abandi
basanzwe arii inshuti ze bahamya ko nubwo batazi uburyo aya mafoto
yafashwe ariko ko imico yavuzwe kuri uyu muhanzi yo kuryamana n’abo bahuje
ibitsina batayimuziho.
“Oya mwana ntabwo Chriss Eazy ari umutinganyi, ubuse si inshuti yanjye ahubwo
sinzi uburyo ariya mafoto yafashwe pe. Icyakora wasanga ari gutwikira indirimbo
nshya.”
Undi utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda ko
ariya mafoto yafashwe agasakazwa mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya uyu
muhanzi ateganya gushyira hanze. Yavuze ko aya mashusho y’iyi ndirimbo ari hafi
kurangira gufatwa ndetse ko azagaragaramo ibyamamare bitandukanye.
Yakomeje avuga ko aya mashusho azagaragaramo umubyinnyi Titi Brown, uherutse
gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka
y’ubukure. Uyu mubyinnyi yari amaze imyaka isaga ibiri aburana kuri iki cyaha.
Yagize ati “Ni amashusho y’indirimbo bari gufata, ari no hafi kurangira. Yego
hari ibyamamare bizagaragaramo birimo Titi Brown.”
Kuvuga ko uyu muhanzi yaba ari kwamamaza indirimbo nshya byaba bitangaje kuko
yumvikanye kenshi yemeza ko kwamamara kwe bitamusaba kubeshya cyangwa
kwifashisha ibindi bintu runaka kugira ngo akundwe ku kigero akunzweho. Uyu
muhanzi kandi ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda basohora indirimbo
ntibifashishe uburyo bugezweho buzwi nko ‘Gutwika’ kugira ngo ikundwe.
Chriss Eazy akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara ateruwe n'umusore mugenzi we
Bamwe nyuma yo kubona ayo mafoto, bavuga ko yabaye umutinganyi
Abandi basanzwe ari inshuti n'uyu muhanzi baravuga ko ari guteguza indirimbo nshya igiye kujya hanze
TANGA IGITECYEREZO