Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyateye ibiti ibihumbi 22 byuzuza intego y’umwaka wa 2023 yo gutera ibiti ibihumbi 25.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikigo kizobereye mu gutanga serivisi
z’itumanaho, MTN Rwanda, cyifatanyije n’abaturage muri gahunda yo gutera ibiti
ibihumbi 22.5
Ibi biti byaje byiyongera ku bindi ibihumbi 2.5, iki kigo
cyateye mu Karere ka Huye muri Nzeri 2023. Ni muri gahunda ya Green Rwanda yari
ifite intego yo gutera ibiti ibihumbi 25 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki gikorwa cyahuriranye n’Umuganda ngarukakwezi, cyabereye
mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, mu Kagari ka
Nyamweru, aho bateye ibi biti ku Musozi uzwi ku izina rya “Nyamweru”.
Ni umusozi wari usanzwe wambaye ubusa, ubuyobozi bw’uyu
murenge bukavuga ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti, bizafasha mu kurinda
isuri, iyangirika ry’ubutaka, ndetse no kurinda imyaka iteye kuri uwo musozi.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego
zitandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa
Polisi muri aka Karere, Umuyobozi w’Ingabo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba n’abandi.
Iki kigo kandi kifatanyije n’Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona, mu rwego
rwo kongera gushimangira ko kugira ubumuga bitavuze kutagira ubumenyi. Ni nyuma
y’iminsi mike MTN Rwanda yakiriye ku meza uyu muryango.
Alain Numa umwe mu bayobozi mu nzego nkuru za MTN
Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda ya Green Rwanda igamije kwimakaza
igihugu gifite amashyamba atoshye, bikazafasha kugira umwuka mwiza wo guhumeka.
Yavuze ko batangije ino gahunda mu rwego rwo gukomeza kugira
uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije no
kuzamura imibereho y’abaturage.
Nyuma yo gutera ibiti, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Madame
Mapula Bodibe yavuze ko bishimiye kugera ku ntego yo gutera ibiti ibihumbi 25
muri uyu wumwaka wa 2023 muri gahunda ya Green Rwanda.
Madame Mapula Bodibe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yatangaje ko uyu munsi bateye ibihumbi 22.5
MTN Rwanda yifatanyije n'abafite ubumuga bwo Kutabona mu kwesa umuhigo wo gutera ibihumbi 25
Ubwo abakozi batandukanye bakorera iyi sosiyete bari bamaze gutera ibiti, bafashe ifoto y'urwibutso
Bodibe Mapula uyobora MTN Rwanda ubwo yateraga ibiti
Alain Numa umwe mu bakozi b'iyi sosiyete ubwo yateraga igiti
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge Madame Nshutiraguma Esperance yashimiye MTN Rwanda ku bwo kwesa uyu muhigo
AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA
Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa
TANGA IGITECYEREZO