RFL
Kigali

Davido yatanze alubumu ye mu zizatoranywa mu guhatanira ibihembo bya 'Grammy Awards 2024'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/10/2023 16:20
0


Icyamamare mu muziki Davido, uri kubarizwa i Kigali, yamaze gutanga alubumu ye 'Timeless' muzizatoranywamo izizahatanira ibihembo bya Grammy Awards biherutse kongeramo ibyiciro bishya byagenewe abahanzi nyafurika.



Umuhanzi w'icyamamare David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki, umwe mu bahanzi bahetse injyana ya Afro Beat ku bitu bye, wanamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byitangwa ry'ibihembo bya 'Trace Awards' bigiye kubera i Kigali. Kuri ubu alubumu ye aherutse gusohora yise 'Timeless' yatanzwe muzigomba kutoranywamo izizahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2024.

Nk'uko bisanzwe buri mwaka abahanzi mpuzamahanga bakomeye batanga indirimbo n'alubumu zabo baziha 'The Recording Academy' itegura ibihembo bya Grammy Awards bifatwa nk'ibya mbere mu muziki. Iyo bamaze kubitanga nibwo Recording Academy ihitamo izuzuje ibisabwa maze zigahatanira ibi bihembo.

Davido uri kubarizwa i Kigali, yatanze alubumu ye mu zizatoranywamo izizahatanira ibihembo bya 'Grammy Awards 2024'

Davido nawe akaba yabaye umuhanzi wa mbere muri Africa wihutiye gutanga alubumu ye 'Timeless' aherutse gusohora yakiriwe neza. Mu gutanga iyi alubumu ariko yasabye ko indirimbo ziriho zahangana mu byiciro bine ndetse alubumu ubwayo igahangana mu kiciro cya 'Best Global Music Album'.

Yasabye ko indirimbo ye 'Unvailable' yakunzwe cyane ko yahatana mu byiciro bitatu birimo 'Record of the Year', 'Song of the Year', hamwe na 'Best African Music Perfomance' .Ni mugihe indi ndirimbo ye yise 'Feel' nayo yaciye ibintu, yasabye ko yazahatana mu kiciro cya 'Best Global Music Performance'.

Indirimbo ziri kuri iyi alubumu zakunzwe nka 'Unvailable' na 'Feel' yasabye ko nazo zazahatanira ibihembo bya Grammy Awards

Davido uri guhabwa amahirwe ko iyi alubumu ye hamwe n'izi ndirimbo 2 ziyiriho ko byazahatanira ibihemo bya 'Grammy Awards 2024' bizatangwa kuri 04 Gashyantare 2024, aranahabwa amahirwe ko yazegukana byibuze igihembo kimwe mu byiciro bine yasabye ko yahanganamo dore ko ari mubahanzi nyafurika bitwaye neza mu 2023.

Davido ukomeje guhirwa n'umwaka wa 2023 arahabwa amahirwe yo kuzegukana 'Grammy Award' mu 2024

Ibi abikoze mu gihe Grammy Awards iherutse kongeramo ibyiciro bitatu byahariwe abahanzi nyafurika nyuma y'igihe binubira ko badahabwa umwanya ukwiriye muri ibi bihembo. Ibyo byiciro byongewemo ni 'Best African Music Performance', 'Best Pop Dance Recording' ndetse na 'Best Alternative Jazz Album''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND