Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa y’abahanga mu gukina imikino yifashisha amashusho izwi nka ‘Video Games’ azatangirwamo ibihembo bitandukanye.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Kompanyi ya Funky Monkey Arcade yatangaje
ko bageze kure imyiteguro yo gutangiza amarushanwa y’abahanga mu gukina imikino
yifashisha amashusho izwi nka ‘Video Games’ mu ndimi z’amahanga.
Ubuyobozi bw’iyi kompanyi isanzwe itanga Serivisi zirimo gukodesha umwanya
abantu bakiniramo iyi mikino itandukanye, buvuga ko bwateguye aya marushanwa mu
rwego rwo kuzamura impano z’abayikina zisa n’izapfukiranwe.
Ubuyobozi bwa Funky Monkey Arcade bwatangarije Itangazamakuru ko aya marushanwa
yiswe ‘ eGamers Pro Championship in Rwanda ‘ azatangira tariki 02 Nzeri akageza
tariki 29 Nzeri 2023.
Buvuga ko aya marushanwa aganyijemo ibice bitatu birimo tariki 02 Nzeri uzaba
ari umunsi wo gutangiza ku mugaragaro, hakazahatana abantu 50 bakina imikino
ibiri ariyo ‘Moto Combat’ y’imirwano ndetse na ‘FIFA’ y’umupira w’amaguru.
Ibindi bice birimo tariki 09 Nzeri aho hateganyijwe igikorwa cyo gutumira
abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs], bagasusurutsa abazaba bahiswemo gukomeza
mu kindi cyiciro ndetse hakabaho imikino ya gishuti. Igice cya Gatatu ni tariki
22 Nzeri 2023 aho hazabaho imikino ihanganisha abahanga mu gukina umukino wa ‘Billiards’
Tariki 29 Nzeri 2023 niwo munsi wa nyuma wo gusoza aya marushanwa aho abagera
kuri 34 bazahatana mu yindi mikino itandukanye, bagatoranywamo batatu ba mbere
bagomba guhembwa ibihembo birimo ibihumbi 250Frw bizahabwa uwa mbere, uwa kabiri azahembwa "Abonema" yo gukina ku buntu kugeza yujuje imikino ihwanye n'ibihumbi
50 Frw ndetse n’impamyabumenyi
izahabwa uzaba uwa gatatu.
Shaffy Uwimana Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Funky Monkey Arcade
yabwiye InyaRwanda ko aya marushanwa agiye gushyira igorora abanyarwanda cyane
cyane urubyiruko rufite ubumenyi buhagije kuri iyi mikino, baburaga uburyo
babumurikira rubanda.
Ati “ Aya marushanwa ya Video Games, hanze y’u Rwanda yinjiza amafaranga menshi
kandi bitunze abantu benshi cyane. Ni imikino twizera ko izafasha abafite
ubumenyi kubugeza kure ndetse no kubibyaza umusaruro mu buryo bwagutse.”
Yavuze ko aya marushanwa azitabirwa kuva ku myaka 16 kuzamura, azabera ku cyicaro cy’iyi kompanyi kiri ahazwi nka
Rwandex, Gikondo muri Mundi Center, ku buryo bazafasha no kumurikirwa izindi
serivise iyi kompanyi itanga zirimo gukodesha ibyuma byifashisha muri iyi
mikino n’ibindi.
Kwiyandikisha muri aya marushanwa biri gukorerwa ku rubuga www.egamers.rw cyangwa ugahamagara nimero
igendanwa Tel: 0784674639 ukishyura ibihumbi 5 Frw ndetse ugatanga indi myirondoro irimo nimero ya Telephone na E-Mail.
Aya mafaranga azajya mu mushinga wo gufasha abakobwa babyariye mu rugo.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hagiye gutangizwa amarushanwa y’abahanga mu mikino ya ‘Video
Games’
Ubusanzwe abifuza gukina iyi mikino itandukanye bishyura 1000 Frw ku minota 15 ndetse
n’ibihumbi 2000frw ku minota 15 mu gihe wakoresheje VR
Abitabiriye beretswe uburyo iyi mikino ikinwa
Ubuyobozi bwa ‘Funky Monkey Arcade’ buvuga ko aya marushanwa azitabirwa kuva ku myaka 16 kuzamura
Hari n’indi mikino ya ‘Billiards’ n’indi
Hari ibikoresho bihagije, ndetse binakodeshwa ku babyifuza
KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI AYA MARUSHANWA
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza iki gikorwa cya 'Video Games'
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO