Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, abuzukuru be ndetse na Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengiyingoma, bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’amateka umunyabigwi mu muziki Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yakoreye i Kigali.
Isaha imwe n'iminota 13' byari bihagije ngo Diamond wamamaye
mu ndirimbo zirimo ‘Jeje’ ave ku rubyiniro amaze ipfa urubyiruko rwo mu bihugu
16 byo muri Afurika bitabiriye iserukiramuco 'Giants of Africa'.
Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu ijoro
ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu muhango wabereye mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena.
Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20
umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.
Iri serukiramuco rimaze iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye
bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’inzobere mu mukino wa Basketball
hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi
mu bo wahiriye.
Umuhango wo gutangiza iri serukiramuco wasojwe n’igitaramo
gikomeye cya Diamond, ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize afite amashyushyu yo
gutaramira i Kigali.
Ubwo yatangiza ku mugaragaro iri serukiramuco,
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika gutangira gukora ibikorwa
bikomeye mu murongo wo gutanga umusanzu wabo batizigamye mu guteza imbere
umugabane wa Afurika.
Umukuru w’Igihugu, avuga ko buri wese ashobora kuba
igihangange, ahubwo biterwa n’amahitamo yakoze.
Yabwiye urubyiruko kudahora bibutswa gukora, kuko
igihe ari iki ngo bahitemo kuba ibirangirire.
Perezida Kagame yanababwiye ko bifitemo ubushobozi bwo kugera
ku byo bifuza muri ubu buzima. Kandi bagomba guhanira kuba umwe nk’Abanyafurika.
Diamond washyize akadomo ku muhango wo gutangiza iri
serukiramuco-Ku rubyiniro, yabanjirijwe na Massamba ndetse na Sherrie Silver
baserutse mu ndirimbo n’imbyino zubakiye ku muco wa kinyafurika.
Uyu munyamuziki yakoze ibishoboka byose kugira ngo
atange ibyishimo, arabyina, ajya mu bafana, abatera amazi, arabaganiriza ataha
avuga ko yakunze u Rwanda.
Uyu mugabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
kuva kuri ‘Jeje’ kugeza kuri ‘Why’ yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben].
Ubwo yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri
BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari na ko baririmba bati ‘Muzehe wacu…
Muzehe wacu…”
Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko
yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.
Yavuze ko ‘iyo uje mu Rwanda urahakunda’ kuko ari
igihugu cy’isuku, kandi buri kimwe kiri ku murongo.
Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava,
yabwiye Perezida Kagame ati "Ntewe ishema nawe". Ati “Unyizere. Turagukunda.”
Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza
Perezida Kagame mbere y’uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.
Iki gitaramo yakoreye mu Rwanda, cyabaye igitaramo cya
Gatatu yakoze mu gihe cy’iminsi ibiri. Kuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu
tariki 12 Kanama 2023 yataramiye urubyiruko muri BK Arena, nyuma yerekeza i
Mwanza muri Tanzania mu gutangiza iserukiramuco rya Wasafai Tv naho ataramira
abakunzi be.
Si rimwe si kabiri umunyamuziki w’umunya-Tanzania, Naseeb
Abdul Juma Issack [Diamond] yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite
amashyushyu yo gutaramira mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera
muri Kigali.
Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere
yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n’umujyanama
we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira
abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.
Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania
kububakira inyubako nk’iyi. Yanditse avuga ko “…Bagenzi bacu bo mu Rwanda
bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba […]
bambwiye ko yubatswe mu mezi make.”
Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma
y’uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23
Ukuboza 2022 mu gitaramo ‘One People Concert’. Yasubitse iki gitaramo ariko
yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.
Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya
cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava,
akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa
by’urukundo.
Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label,
anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi
wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite
imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye
mu gukora indirimbo.
Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu
2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo
BET Awards.
Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho n’abagore banyuranye.
Diamond yatahanye urwibutso rudasaza nyuma yo gutaramira Perezida Kagame n'umuryango we
Diamond yasabye ko abantu bacana amatara ya telefoni- birakorwa
Diamond yanyuzagamo akabyina, ubundi akajya mu bafana
Diamond yakunze kwandika kuri Instagram ye avuga ko akorera amateka mu Rwanda
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abazukuru be babiri bakurikiranye umuhango wo gutangiza 'Giants of Africa'
Diamond yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ashima byimazeyo Perezida Kagame
Diamond yari afite ababyinnyi ku rubyiniro n'abacuranzi basanzwe bakorana
Diamond yaririmbye yimara urukumbuzi yari afitiye iyi nyubako
Diamond yashimye uburyo Abanyarwanda bashyigikira umuziki we
Diamond yumvikanye kenshi avuga ko akunda u Rwanda
Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika byitabiriye iri serukiramuco
Diamond yavuye i Kigali abakunzi be bamukuriye ingofero
Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena i Remera
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko igihe ari iki cyo kuba ibihangange
Diamond yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza kuri 'Why' yakoranye na The Ben
KANDA HANO UKO DIAMOND YITWAYE KU RUBYINIRO I KIGALI
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO