Abantu batandukanye barimo n’abanyarwanda b’ibyamamare bizihije umunsi w’ababyeyi b’abagabo bagenera ubutumwa ababirutse bagifite cyangwa batabarutse n’abandi bafite inshingano za kigabo mu buzima bwabo .
Umunsi w’ababyeyi
b’abagabo wizihizwa ku Isi mu bice bitandukanye ku itariki zitandukanye ariko
by’umwihariko ku bagendera ku mico n’imibereho yo mu Burengerazuba bw’Isi
bizihije uyu munsi ku wa 18 Kamena 2023.
Kikaba ari
igihe cyashyizweho mu rwego rwo guha agaciro ababyeyi b’abagabo mu gisobanuro gitangwa kuri uyu munsi ukaba atari uwababyaye ahubwo ni igihe cyo gutekereza
kuzirikana no gushimira abakora inshingano z’ababyeyi b’abagabo bose.
Urugero uyu munsi
bamwe bawizihiza bashimira abavandimwe babo, ababyeyi b’abagore, abagabo babo
kuko babona bafite uruhare rukomeye mu buzima bwabo rungana n'urwa ba Se, abandi basingiza ubutwari bwaba se bagifite cyangwa bitabye Imana.
Bamwe mu
byamamare nyarwanda bakaba bifatanije n'isi yose mu kwizihiza uyu munsi ,umwe
muri abo ni umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver utarabashije guhura na Se
kuko yishwe uyu mukobwa abura gato ngo avuke.
Ariko
yamuzirikanye amubwira nk’uwizeye ko amwumva mu butumwa bwe Sherrie Silver
yagize ati”Uyu munsi ni umunsi w’ababyeyi b’abagabo. Sinigize mpura na data kuko
yishwe mbura ukwezi ngo mvuke. Ariko nakubwira ko Yesu yambereye data ntabwo
nigeze nigunga.”
Undi wafashe
umwanya wo kuzirikana Se umubyara ni Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto wagize
ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo Data, ndagukunda cyane.”
Mutabazi
Isingizwe Sabine wageze mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Rwanda 2022 yazirikanye
uwamwibarutse ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ku nshuti yanjye magara.”
Mimi Mehfira
na we yazirikanye umugabo we Meddy ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’ababagabo kuri
uyu mugabo w'agatangaza unahuza na roho yanjye turagukunda mubyeyi wacu.”
Umugore wa Tom
Close na we yerekanye ko akumbuye cyane Se umubyara witabye Imana ati”Ndagukumbuye
Papa nararize ubwo watabarukaga n'ubu ndacyarira nubwo bwose ngukunda mukundwa
sinabashije gutuma tugumana.”
Akomeza agaragaza
ko Se yari umuntu w'agaciro kandi ugira umutima mwiza mbega asobanura ibituma
ahora amukumbuye. Ni umunsi wizihijwe na benshi aho bagiye bashyira hanze
ubutumwa bushimira umubyeyi w’umugabo n’uruhare agira mu mibereho ya muntu.
TANGA IGITECYEREZO