Abantu baraye bicaye ijoro ryose ubwo bakurikiraga ubuhamya bwa Madebeats, umwe mu batunganya umuziki b’abahanga nyuma y’uko atandukanye na The Ben amuhemukiye akajya kwiyunga kuri Bruce Melodie na Coach Gael nabo baje gushwana.
Mu kiganiro kirambuye Madebeats yumvikana avuga uburyo yahamagawe na The Ben, ubwo The Ben yari muri Tanzaniya Madebeats ari mu Rwanda. Icyo gihe The Ben yasabye Madebeats kumusanga muri Tanzaniya noneho akamukorera Album.
Madebeats avuga ko atari azi Coach Gael ndetse ko ubwo yageraga muri Tanzaniya ari The Ben wamuhuje nawe, ni uko batangira gukorana ari nabwo abantu batangiye kubona ibikorwa bicicikana birimo n’indirimbo ‘Why’.
Nk’ibisanzwe abantu bakorana muri bizinesi habaho kutumvikanaho ibintu bimwe na bimwe, aha niho Madebeats yameneye aca inyuma The Ben, maze The Ben wari wamuzanye kumuhesha umugati aba amwigaritse atyo.
Madebeats yameneye he? Madebeats akomeza avuga ko nyuma y’uko yari abonye ko Coach Gael hari ibintu atari kumvikanaho na The Ben ariho yahise amenera, noneho ahamagaza bwangu Bruce Melodie ngo aze amwinjize mugakino.
Aha Madebeats avuga ko uwo Coach Gael yari ari kubona ko ari gushora cyane kandi yari aziko Album ishobora gukorwa mu minsi itatu, nibwo Coach Gael yahise atangira kwegera Madebeats amubwira ko hari ubwo Album ishobora no gukorwa mu byumweru bibiri.
Aha Madebeats yahise avuga ko The Ben amuzi ndetse asanzwe amukorera, ko hari n’ubwo bakorana bitewe n’uko ameze. Gusa mubyibuke aha Madebeats yari yahamagaye Bruce Melodie wagombaga kuva mu Rwanda mu gihe gito.
Madebeats yakomeje kumvisha Coach Gael uburyo Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye ndetse akaba ari n’umuhanzi utazamuhenda, ni uko Coach Gael aza kubyumva kugeza ubwo Bruce Melodie yageze muri Tanzaniya.
Ubwo yageraga muri Tanzaniya, Madebeats bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ndetse Bruce Melodie aza mu modoka zirindiwe umutekano n’abapolisi muri Tanzaniya, ku buryo Coach Gael amubona akabona ubuhanganjye bwe.
The Ben utari uzi ibiri kuba yahawe amakuru n’umushoferi wabatwaraga, muri ako kanya haba hasohotse n’amashusho Diamond akiyakubita ijisho niko guhamagara The Ben amubaza ibyabaye n’uburakari bwinshi.
The Ben yagerageje gusobanurira Diamond, bemeranya gufatanya bakarangiza umushinga batangiye, ari nabwo abantu babonye umuvuduko Diamond yashyize mu kumenyekanisha indirimbo bakoranye.
Madebeats wagendaga asubira mu bintu byose ngo yagiye gusaba imbabazi The Ben, ijambo yamubwiye yamubwiye ko nta kibazo.
Nyuma yo kuzana Bruce Melodie bamuhuje na Harmonize maze bakorana indirimbo, ari nabwo Madebeats yeretse umushinga Coach Gael akanamubwira ko bagomba kuza mu Rwanda ari naho bakomereje imishinga.
Mu gukomeza iyo mishanga twihuse cyane ko tuzayigarukamo mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, Made Beats kugeza ubu yashwanye na Coach Gael na Bruce Melodie ahitamo kwigira muri Amerika, ngo nyuma y’uko yari azanye umushinga wa 1.55AM ariko ishoramari rya Coach Gael rikamuganza.
Aha Madebeats yari ayoboye umushinga w'indirimbo “Why” cyane ko ari we wakoze Audio
Madebeats ntagicana uwaka n'umukoresha we Coach Gael
The Ben na Coach Gael bamenyaniye muri Amerika n'umushinga wabo niho wavuye
Byageze n’aho Harmonize aza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO