RFL
Kigali

Bebe Cool yahundagaje imitoma ku mugore we Zuena ufite inkomoko mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/04/2023 14:40
1


Buri gihe uko Zuena yizihije isabukuru y’amavuko umugabo we Bebe Cool ashyira hanze ubutumwa bwihariye amutaka ubwiza, yongera kandi kumuhamiriza ko amukunda kandi cyane kurusha mbere.



Nk’uko bisanzwe uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatakagije umugore we mu magambo meza, avuga ko yumva barahuye ejo hashize kandi ko asaba ko byibuze bakomeza kubana mu gihe kingana n’indi myaka 100.

Ati: “Nkumenye haciyeho imyaka irenga 20 ariko umunsi ku wundi utuma buri gihe mpora numva twarahuye ejo hashize, uko iminsi yicuma ngenda mbona uba muto kandi w’igikundiro.”

Yongeraho ati: “Imana imbajije ikintu kimwe nibura mu buzima bwanjye, nasaba indi myaka 100 ndi kumwe na we. Isabukuru nziza umwiza wanjye.” Zuena kandi na we akaba yashyize hanze ubutumwa bw’amafoto, abuherekesha amagambo meza y’urukundo agira ati: “Iminsi 365 nzengura isi. Kuba uyu munsi nakwishima ni ibintu byoroshye cyane. Imana ihabwe icyubahiro.”

Uretse kandi kuba Zuena Kirema Ssali ari umugore wa Bebe Cool, yigeza guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Uganda, yanyuze kandi mu itangazamakuru ndetse kuri ubu ari mu bagore b’abashabitsi bihagazeho.

Mu gisekuru cye harimo amaraso y’abanyarwanda, bivuze ku ruhande rwa se dore ko nyina we ari umwarabukazi. Kuri ubu Bebe Cool na Zuena bafitanye abana bagera kuri batanu.Zuena ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye, igisekuru cye kikaba kirimo n'u Rwanda ku ruhande rwa seBebe Cool yumva nta kindi kintu yasaba Imana kirenze kuba yamara indi myaka byibuze ijana n'umugoreMuri Nzeri 2003 ni bwo Bebe Cool yiyemeje kubana akaramata na Zuena kuri ubu bafitanye abana batanuIfoto y'urwibutso ya Zuena na Perezida Yoweri MuseveniPerezida Museveni akaba ari inshuti y’akadasohoka y'umuryango wa Bebe Cool Amwe mu mafoto Zuena yashyize hanze mu kwizihiza isabukuru y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide Calvin 1 year ago
    Ariko mwagiye mureka kubeshya uyu mugore sumunyarwanda ntankomoko afite yo murwanda ndamuzineza nuwo muri Uganda mu bwoko bwitwa abasoga ndamuzi neza nase na nyina Mujye mubanza mupereze.





Inyarwanda BACKGROUND