Itsinda ry’abaririmbyi rya Sauti Sol ryamaze kugera i Kigali mu Rwanda mu rugendo rugamije gushyira akadomo ku bumwe bw’abaranze mu myaka 17 ishize bari mu muziki, no gusezera ku bafana n’abakunzi b’umuziki wabo bakunze ibihangano byabo mu bihe bitandukanye.
Bageze ku kubiga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, mu gihe bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri iyi nyubako, ndetse bagaragaje ko bazataramana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ariel Wayz, Mike Kayihura n’abandi.
Iri tsinda ryafatwaga nka nimero mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Nk’uko byari byitezwe, iri tsinda ryageze i Kigali ari batatu aho kuba bane.
Abageze i Kigali ni Willis Chimano, Savara Mudigi ndetse na Polycarp Otieno; ni mu gihe Bien-Aimé Baraza yerekeje muri Tanzania aho afite igitaramo ahuriramo n’umuhanzi Sean Paul kiba kuri uyu wa Gatandatu.
Bien-Aimé Baraza yari aherutse kugaragaza ko uko byagenda kose azataramira muri Tanzania, ndetse ntiyigeze yamamaza igitaramo cyabo i Kigali.
Sauti Sol ni itsinda ryagwije ibigwi mu muziki w'Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z'abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z'u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw'ibyamamare byise izina abana b'ingagi mu mwaka wa 2022.
Bien-Aime Baraza we yanasohoye inyandiko yavuzemo amasomo yigiye muri Siporo yakoranye na Perezida Kagame, uko bakiriwe mu muhango wo Kwita Izina n'ibindi.
Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n’umunya-Senegal, Youssou N’Dour.
Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by’abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk’iki.
Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nerea’. Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘New Year Eve Countdown 2018’ cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.
Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die in Africa’ cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.
Sauti Sol igizwe n’abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master’s barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.
Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae’.
Savara
Delvin Mudigi, Willis Austin Chimano na Polycarp Otieno wacurangaga guitar,
bageze i Kigali basize mugenzi wabo Bien-Aimé Baraza werekeje muri Tanzania
TANGA IGITECYEREZO