RFL
Kigali

Amavubi ashobora kurokoka mpaga kubera abasifuzi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/03/2023 7:52
0


Haracyari icyizere ko Amavubi ataterwa mpaga kubera gukinisha Kevin Muhire kandi yari afite amakarita y'imihondo abiri.



Ikipe y'igihugu ya Benin yaraye ireze u Rwanda muri CAF ko yakinishije umukinnyi Muhire Kevin kandi yari yarabonye amakarita abiri y'umuhondo atamwemerera gukina umukino ukurikiyeho.

Muhire Kevin yagiye mu kibuga afite amakarita 2 y'umuhondo harimo ikarita yahawe ku munota wa 69 u Rwanda rukina na Senegal, ndetse n'ikarita y'umuhondo yabonye ku munota wa 53 u Rwanda rukina na Benin.

Tugiye ku ikarita Muhire Kevin yabonye ku munota wa 53 ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin usibye kubibona mu buryo bw'amashusho, ariko muri raporo y'abasifuzi kuri uwo mukino ntabwo iyi karita igaragaramo.

Jashua Bondo wasifuye umukino wa Benin n'u Rwanda yatanze raporo ivuga ko umukinnyi Mugisha Gilbert wari wambaye nimero 12 ariwe wahawe ikarita y'umuhondo, mu gihe Sahabo Hakim wari wambaye nimero 10 ariwe wahawe ikarita itukura, ndetse akaba atemerewe gukina umukino ukurikiraho.

Ibi byose ariko ntabwo bisimbura itegeko rya CAF rivuga ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu, ariryo rigomba kumenya no kumenyesha abakinnyi batemerewe gukina umukino. 

Muhire Kevin yari yabonye ikarita ya mbere y'umuhondo u Rwanda rukina na Senegal 

Ikarita Muhire Kevin yabonye ku mukino wa Benin umusifuzi ashobora kuba yarayikuyeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND