RFL
Kigali

Inkomoko y'Igitabo 'Singizwa Nyagasani' n'uko cyakomotse muri Paruwasi Gatolika ya Rwamagana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/03/2023 17:02
0


Igitabo cyitwa "Singizwa Nyagasani" gifite indirimbo zagize uruhare mu gususurutsa abakirisitu bo muri kiliziya Gatolika, cyaba gifite inkomoko i Rwamagana.



Iki gitabo cy'indirimbo zikoreshwa mu gutura igitambo cy'ukarisitiya zahimbwe bwa mbere n'abaririmbyi bo mu makorari atatu yo muri Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, mu mwaka wa 1988.

Icyo gitabo "Singizwa Nyagasani" cyandikwa, indirimbo zirimo zaririmbwe n' amakorari atatu yavuyemo abahimbyi batangira gukora indirimbo ziganjemo izifite injyana zibyinitse, zirimo amashyi n'umudiho.

Twagirayezu Theogene ni umuririmbi wa korari Emmaus watangiranye nayo, avuga ko iyo korari ubu igiye kuzuza imyaka 40 iririmbira kuri Paruwasi yafatanyije n'amakorari ya Yeruzalemu yo muri santarari ya Ruramira, na korari Nazareti ubu ibarizwa muri Paruwasi Gatolika ya Ruhunda ariko yari santarari yabarizwaga mu masantarari yo muri Paruwasi  Rwamagana, bagahimba indirimbo zanditswe mu gitabo bise "Singizwa Nyagasani".

Twagirayezu yavuze ko indirimbo bakoze zahinduye byinshi mu bakirisitu Gatolika, bagatangira kwizihirwa.

Yagize ati  Tubifashijwemo n'umupadiri w'umutariyani witwa padiri Walteur, twatangiye guhimba indirimbo zanditswe muri 'Singizwa Nyagasani' kuburyo zatangiye gususurutsa abakiristu barizihirwa cyane, kuburyo abantu batangiye kutubona nk'idini ryadutse. 'Singizwa Nyagasani' rero twayandikiye hano i Rwamagana, ariko isusurutsa abakirisitu mu gihugu hose kuko yahise yamamara".

Umwe mu bahanzi bahimbye indirimbo zo muri 'Singizwa Nyagasani' zakunzwe cyane, Alexis Rwanyange yagaragaje uburyo 'Singizwa Nyagasani' yamenyekanye mu maparuwasi yose n'uko yaje kwemerwa na Musenyeri Joseph Sibomana wayoboraga Diyosezi Gatulika ya Kibungo.

Yagize ati "Ndi umwe mu bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi zanakunzwe, navuga iyitwa 'Umurwa Muhire', 'Muze dushimire uwatwiguranye', 'Singizwa Nyagasani Alleluia', 'Nabuzwa kugushimira Nyagasani', n'izindi nyinshi. 

Indirimbo twarazikoraga ariko dushingiye ku magambo yanditse muri Bibiliya noneho zigashyirwa kuri kasete (Cassette), mu gihe gito zakwiriye mu maparuwasi yose barazikunda kuko zarimo umwihariko ugereranyije n'izo baririmbaga z'i Nyakibanda ndetse n'izo mu gatabo k'umukirisitu."

Umuhanzi Rwanyange yakomeje agaragaza uko 'Singizwa Nyagasani' yemerewe muri Kiliziya Gatolika.

Ati "Indirimbo zacu zibajijweho n'abantu babazaga uko duhimba tutarize amanota (Solfege), ariko padiri Walteur twajyanye kuri diyoseze i Kibungo tujyanye n'igitabo cyacu atubaza ibibazo turabisubiza, noneho Musenyeri Joseph Sibomana yemeza icyo gitabo cya 'Singizwa Nyagasani'.

Umuhanzi Rwanyange Alexis yavuze ko akomeje gukora indirimbo nk'izo muri 'Singizwa Nyagasani', ndetse akavuga ko amikoro naboneka azakomeza kuzishyira mu majwi n'amashusho.

Amakorari atatu yahimbye 'Singizwa Nyagasani', harimo korari Emmaus yitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 imaze ishinzwe. Iyi korari hashize ukwezi kumwe ikoze igitaramo mu rwego rwo kwitegura isabukuru yayo, ndetse icyo gitaramo amashusho yacyo yashyizwe  ku muyoboro wa youtube witwa Emmaus choir Rwamagana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND