Umukobwa witwa Hannah Karema Tumukunde, ni we wabaye Nyampinga w’Igihugu cya Uganda, nyuma y’imyaka hafi itanu badatora Nyampinga kubera ibibazo birimo na Covid-19.
Henshi ugenda ureba kuri murandasi mu Karere k’Ibiyaga bigari, inkuru y’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Uganda 2023 niyo iri kugarukwaho cyane.
Birumvikana kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iri
rushanwa ryari rigiye kumara imyaka igera kuri 5 ritaba, kuko ryaherukaga mu
mwaka wa 2019.
Gusa na none ikindi kiri kuvugwaho ni ubwiza bwa Hannah
wegukanye ikamba, bivugwa ko ari amateka kuba muri Uganda hatowe umukobwa mwiza kuko
bitari bisanzwe.
Uretse kandi Hannah wegukanye ikamba, Ademu Whitney Martha yabaye
Igisonga cya mbere naho Prossy Agwang aba icya kabiri.
Miss Olivier Nakakande niwe waherukaga gutorerwa kuba Miss Uganda 2019, gusa ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikamba yarisigiye Elizabetha Bagaya wari Igisonga cye cya mbere hari muri 2021, akaba ari na we waryambitse Hannah.
Miss Hannah Karema Tumukunde n'Ibisonga bye
Ubwiza bwa Miss Hannah bwakangaranyije benshi
Miss Hannah biravugwa ko ari we mukobwa mwiza wa mbere utowe muri Uganda
Habanje kuba imyiyereko y'abakobwa bose bari bahatanye
Imyaka yari igiye kuba itanu hataba Miss Uganda kubera ibibazo birimo na COVID19
Kuwa 18 Werurwe 2023 nibwo Miss Hannah yambitswe ikamba
Yitwa Hana Karema ku mbuga nkoranyambaga [@hana.karema]
TANGA IGITECYEREZO