Uko bwije n’uko bukeye ubuzima bukomeje kuba ingorabahizi haba mu Rwanda ndetse no ku isi bitewe n'izamuka ry’ibiciro bya hato na hato, bigatuma ubuzima bukomeza kugorana.
Abacuruzi n’abaguzi batandukanye bahuriza ku ngaruka
ziterwa n’iri zamuka ry’ibiciro, harimo gukomera k’ubuzima, guhomba mu bucuruzi
ndetse no kubura ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa n’ibindi.
InyaRwanda yasuye bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko ryo
kwa Mutangana ndetse no muri Ejo heza Morden Market Nyabugogo, baganira uko ubucuruzi buhagaze.
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana
bavuze ko ibiciro byazamutse bikomeye, kandi ko inzara iteye ubwoba.
Niyirora Marie Rose yagize ati: “Kuva Covid yaba ibiciro by’ibiribwa byarazamutse cyane, kandi iyo bizamutse bituma abakiriya bagabanuka.”
Akomeza avuga ko iyo ibiciro bizamutse, bituma
abaguzi bagura ibyihutirwa ibindi ntibigurwe.
Mukakarisa Liberata we yavuze ko n’ubwo ibiciro
byazamutse bidasanzwe, hari ibiribwa byageze ku giciro gitangaje.
Yagize ati: “Ubugari twitabazaga ikilo kiri kugura
amafaranga 1000, ikiro cy’ibishyimbo cyageze ku 1700, ibijumba ibase twaguraga
ibihumbi 3000 yageze ku bihumbi 8000”.
Nyirazaninka Ramu uranguza ibirayi mu isoko ryo kwa Mutangana, avuga ko ikiro cy’ibirayi cyaguraga amafaranga 300 ariko
ubu kigeze ku mafaranga 550, kandi ngo abona biteye ubwoba kuko rubanda rugufi ntabwo bari
kubasha kugaburira abana babo.
Ati: “Ubu kinini tuyiranguza 620 tukayicuruza kuri
650, naho ibirayi by’umweru twita
“kirundo” tubiranguza 530 Rwf tukabicuruza kuri 550 Rwf”.
Ram avuga ko ibirayi bihenze no mu bwikorezi bwabyo, ku bigura byo bikaba ibindi bindi
Ibibazo byagaragajwe n’abakorera mu isoko ryo kwa
Mutangana bijya gusa n’ibyo abakorera Ejo heza Modern Market bafite, kandi benshi
bahuriza ku kibazo cy’inzara.
Abacuruzi bo muri Ejo Heza Modern Market nabo bavuga
ko imboga nazo ari nkeya ku isoko, ndetse n’izihari zirahenze cyane.
Uwantege Florence ucuruza imboga muri iri soko yavuze
ko nta na kimwe gihendutse, ko ahubwo buri kimwe kiyongereye, hakaba harya uwifite.
Yagize ati “Niba ibishyimbo byumye bigura 1300 Rwf, ibitonore bikagura 1500 Rwf, urumva ko ari ibintu biteye ubwoba”.
Ikiro cy’inyanya kiri kugura amafaranga 1000 kivuye
kuri 500, mu gihe amaronji atatu yaguraga 100 none ubu ikiro kigeze kuri 700. Bavuga
ko umwembe waguraga 250 ariko ubu ukaba ugeze kuri 400.
Mukashema Ruth ukorera muri iri soko yagize ati: “Nk’ubu ikiro cy’inyanya kiri kugura 1000 Rwf,
mbere cyaraguraga 500 Rwf cyangwa 700 Rwf. Ubuse twarya duhereye hehe?”
Aba bagore basaba Leta ko yagira icyo ibafasha mu kugabanyirizwa imisoro, basaba n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi kubashakira imbuto nziza y’ibirayi ndetse bagafungura imipaka bakabasha guhahirana no mu bindi bihugu.
Inama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18 yagarutse
ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro, nka kimwe mu bibazo byari byitezweho ko
bizaganirwaho muri iyi nama y’igihugu. Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente muri
iyi nama, yahumurije abanyarwanda avuga ko batigeze babibagirwa.
Ati: “Nagiraga
ngo mbahe ihumure, Leta ntabwo yigeze itererana abanyarwanda muri iki kibazo. Hari
byinshi byakozwe kuva ibiciro byazamuka”.
Yakomeje avuga ati “Mu rwego rwo kugabanya igihombo ku
bahinzi n’aborozi giterwa n’ihindagurika ry’ikirere, hashyizweho gahunda
y’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi, harimo kandi nkunganire ya Leta ingana na
40%” nk’uko yabigarutseho mu nama
y'Umushyikirano.
Abacuruzi bavuga ko n’ubwo badashimishijwe n’ibiciro biri ku masoko, ariko barashimira Leta y’u Rwanda ko idahwema kubareberera kandi barizera ko izakomeza kubafasha kubona umuti w’iki kibazo.
Uretse kuba imboga zihenze, nta n’ubwo zihagije ku isoko, kandi ibyo biri gutera abantu inzara
iri soko ubusanzwe ryabaga ryuzuye imboga z'ubwoko bwose, ariko ibintu byahinduye isura
Umuceri wa pakisitani warahenze, kuburyo wageze ku bihumbi bibiri (2000)
Imyembe irya umwe igasiba undi, kuko umwembe ugeze kuri 400
TANGA IGITECYEREZO