RFL
Kigali

Neymar aravugwaho gusaba imibonano mpuzabitsina impanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/03/2023 15:39
0


Umukobwa witwa Key Alves yatangaje ko Neymar yigeze kumusaba imibonano mpuzabitsina we n'impanga ye, ariko bakamukatira.



Key Alves wahoze ari umukinnyi wa Volleyball iwabo muri Brazil, yatangaje ko rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil na PSG yamusabye imibonano mpuzabitsina we n'umukobwa w'impanga ye. Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro gica kuri imwe muri Televiziyo zo muri Brazil.

Key Alves yagize ati "Hari igihe Neymar yanganirije ku bintu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, asaba ko njye n'impanga yanjye twaryamana nawe. Yabitubwiye akomeje, nanjye mubwira ko yatwibeshyeho ibyo bintu ataribyo dushyize imbere."

Key Alves w'imyaka 23 yakuze ari umukinnyi wa Volleyball, nyuma aza kubihagarika ajya mu kumurika imideri, anavuga ko asigaye abikuramo amafaranga akubye inshuro 50 ayo yakuraga mu mukino wa Volleyball.


Key yahoze ari umukinnyi w'umukino w'intoki wa Volleyball, ariko ubu yabaye umunyamideli

Umunyamideli Key yiyemereye ko Neymar yamusabye ko baryamana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND