RFL
Kigali

Burna Boy, Drake na Usher mu bitezweho gutigisa iserukiramuco rya J Cole uheruka mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/03/2023 21:37
0


Icyamamare mpuzamahanga Burna Boy na Victony uri mu bagezweho muri iyi minsi, biyongeye ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ry’umuraperi J Cole uheruka gutigisa imikino ya BAL yabereye mu Rwanda.



Mu ntangiriro za Mata 2023 tariki ya mbere n’iya kabiri hitezwe iserukiramuco ridasanzwe ryitwa J Cole’s 2023 Dreamville, rizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare batandukanye barimo nka Drake na Usher.

Ni iserukiramuco rizabera muri Leta ya North Carolina ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku munsi wa mbere (ku wa Gatandatu) hazaririmba abahanzi barimo Usher ku isonga, Lil Durk, Ari Lennox, City Girls, Sean Paul, Earthgang, Jessie Revez na Key Glock.

Mu gihe ku munsi ukurikira wo ku Cyumweru hazaririmba abahanzi nka Summer Walker, J.I.D, Glorilla, Bas, Waka Flaka, Flame, Mario n’abandi benshi.

Muri iryo joro kandi abahanzi bazasoza muri iryo joro barimo J.Cole nyiri iserukiramuco, n’umunyabigwi ku isi mu njyana ya Hip Hop, Drake kimwe na Burna Boy watumiwe nk’umuhanzi wihariye.

Mu busanzwe J Cole yitwa Jermaine Lamarr Cole akaba yarabonye izuba kuwa 28 Mutarama 1985. Ni umuraperi n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2007.

Uyu muraperi ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 65Frw, uretse umuziki ariko uyu muhanzi ni umuhanga mu birebana no gukina umukino w’intoki wa Basketball, aho yanitabiriye amarushanwa ya 2022 ya BAL.

Icyo gihe yakiniraga ikipe ya Patriot yo mu Rwanda, ibintu byahagurukije ibinyamakuru by’imbere n’inyuma.

J Cole yibitseho kandi ibihembo bitandukanye birimo Grammy na BET.

J Cole uri mu baraperi bakomeye ku isi uheruka kwitabira imikino ya Basketball, aho yakiniye Patriots mu RwandaDrake uheruka kweguka igihembo mu bihembo bisumba ibindi muri Grammy Awards nk'umuraperi w'ikinyacumi, ari mu bazataramira mu iserukiramuco rya J ColeUsher ni we muhanzi mukuru uzaririmba ku munsi wa mbere w’iri serukiramucoBurna Boy usigaye yarigaruriye imitima y'abakunzi b'umuziki ku isi yatumiwe nk'umuhanzi wihariye uzaririmba hasozwa iserukiramuco rya J ColeUrutonde rw'abahanzi bose bazaseruka mu iserukiramuco rya J Cole mu ntangiriro za Mata 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND