Icyamamare mpuzamahanga Burna Boy na Victony uri mu bagezweho muri iyi minsi, biyongeye ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ry’umuraperi J Cole uheruka gutigisa imikino ya BAL yabereye mu Rwanda.
Mu ntangiriro za Mata 2023 tariki ya mbere n’iya
kabiri hitezwe iserukiramuco ridasanzwe ryitwa J Cole’s 2023 Dreamville, rizaririmbamo
abahanzi b’ibyamamare batandukanye barimo nka Drake na Usher.
Ni iserukiramuco rizabera muri Leta ya North
Carolina ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku munsi wa mbere (ku wa Gatandatu) hazaririmba abahanzi barimo Usher ku isonga, Lil Durk, Ari Lennox,
City Girls, Sean Paul, Earthgang, Jessie Revez na Key Glock.
Mu gihe ku munsi ukurikira wo ku Cyumweru hazaririmba
abahanzi nka Summer Walker, J.I.D, Glorilla, Bas, Waka Flaka, Flame, Mario
n’abandi benshi.
Muri iryo joro kandi abahanzi bazasoza muri
iryo joro barimo J.Cole nyiri iserukiramuco, n’umunyabigwi ku isi mu njyana ya
Hip Hop, Drake kimwe na Burna Boy watumiwe nk’umuhanzi wihariye.
Mu busanzwe J Cole yitwa Jermaine Lamarr
Cole akaba yarabonye izuba kuwa 28 Mutarama 1985. Ni umuraperi n’umuhanga mu gutunganya
indirimbo, yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2007.
Uyu muraperi ufite umutungo ubarirwa muri
miliyari 65Frw, uretse umuziki ariko uyu muhanzi ni umuhanga mu birebana no gukina
umukino w’intoki wa Basketball, aho yanitabiriye amarushanwa ya 2022 ya BAL.
Icyo gihe yakiniraga ikipe ya Patriot yo mu
Rwanda, ibintu byahagurukije ibinyamakuru by’imbere n’inyuma.
J Cole yibitseho kandi ibihembo bitandukanye birimo Grammy na BET.
TANGA IGITECYEREZO