Ninde wavuze ko urukundo rutakibaho? Dore zimwe muri couple z'ibyamamare muri Amerika ziryohewe n'urukundo rw'igihe kirekire, bimwe bihamiriza benshi ko urukundu rukiriho.
Benshi bajya mu rukundo bakaruvamo nyuma y'amezi make, ndetse ugasanga bitwaza ko n'ibyamamare Isi yose ireberaho bananiwe kurugumamo.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Couple z'ibyamamare muri Amerika haba muri sinema no mu ruhando rwa muzika - zirambanye kandi ziduhamiriza ko urukundo ruriho cyane.
1. Prince Harry na Meghan Markle
Prince Harry akaba umuhungu w'umwami w'ubwongereza, King Charles yakundanye n'umukinnyi wa filime Meghan Markle mu mwaka wa 2016, aba bombi baje gukora ubukwe nyuma y'imyaka ibiri muri chapel ya Mutagatifu George iri i Windsor mu Bwongereza.
Harry na Meghan bagiye bagaragarizwa kudashyigikirwa n'abo mu muryango w'ibwami ari nawo, byatumye mu mwaka wa 2020, iki gikomangoma gifata umwanzuro wo kwimukana n'umugore we n'abana babo umuhungu Archie n'umukobwa Lili bava i Bwami, bajya gutura Calfornia muri Amerika.
Kuri ubu bombi baryohewe n'urukundo muri Amerika ndetse baherutse gusohora igitabo 'Spare' n'icyegeranyo 'Live to lead', byose bigaruka ku buzima babayemo ubwo bari bakiri i Bwami.
2. Jennifer Lopez na Ben Affleck
Umuhanzikazi Jennifer Lopez yamenyanye n'umukinnyi wa filime Ben Affleck mu mwaka wa 2002, ubwo barimo gukina filime yitwa 'Gigli'. Bombi batangiye gukundana kugeza mu mwaka wa 2004. Bitunguranye bongeye kubyutsa umubano mu mwaka wa 2021.
Jennifer na Affleck bakoze ubukwe mu birori bibereye ijisho byabereye Las Vegas muri Nyakanga umwaka ushize, ndetse bongera gukora ubukwe bwa kabiri muri Georgia muri Kanama. Aba bombi ntibahwemye kwerekana urukundo rwabo mu butumwa n'amafoto basangiza ku mbuga nkoranyambaga.
3. John Legend na Chrissy Teigen
Umuhanzi John Legend yahuye n'umunyamideli Chrissy Teigen mu mwaka wa 2006, ubwo yamwifashishaga mu mashusho y'indirimbo ye 'Stereo'. Batangiye gukunda kuva icyo gihe baza gukora ubukwe mu mwaka wa 2013, ndetse kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri Luna, Miles na Esti Maxine bibarutse mu ntangiriro za 2023.
Aba bakunzi batanga urugero rw'ibyamamare biryohewe n'urukundo, cyane ko berekanye kwihangana gukomeye mu bibazo banyuzemo birimo gutinda kubyara no gupfusha umwana Teigen yari atwite, mu mwaka wa 2020.
4. Jay-Z na Beyonce
Umuraperi Jay-Z n'umuhanzikazi Beyonce bafatwa nk'abakunzi b'ibihe byose, by’umwihariko mu ruhando rwa muzika. Aba bombi bahuye mu mwaka wa 2000, batangiye gukunda muri 2002, ubwo Beyonce yari afite imyaka 18, bakora ubukwe muri 2008.
N’ubwo bagiye bavugwaho amakuru yo gucana inyuma ku ruhande rwa Jay-Z, ariko bakomeje urugendo rw'urukundo, kuri ubu bafitanye abana batatu barimo umukobwa mukuru Blue Ivy n'impanga Sir na Rumi.
5. Will Smith na Jada Pinkett Smith
Umukinnyi wa filime Will Smith n'umugore we Jada Smith bakunze kugira kutumvikana mu mubano wabo, ariko ibi nibyo bituma barushaho gukundwa kandi bakareberwaho na benshi. Bombi bahuye mu mwaka w' 1990, bakora ubukwe mu 1997, bakaba bafitanye abana babiri Jaden na Willow Smith.
Mu mwaka wa 2022, Will Smith yongeye guhamya urwo akunda umugore n'uburyo yiteguye kuzahora amurwanirira ubwo bari mu bihembo bya Oscars, Smith agakubita urushyi umunyarwenya Chris Rock ndetse akamusaba "Gukura mu kanwa umugore we" - nyuma yo kumuteraho urwenya ku musatsi we wogoshe.
6. LeBron James na Savannah Brinson
Umukinnyi wa Basketball muri NBA, LeBron James n'umugore we rwiyemezamirimo Savannah Brinson, batangiye gukundana bakiga mu mashuri yisumbuye, ubwo James yari ataraba icyamamare muri NBA.
Aba bombi bemeranyije kubana muri 2011 bafitanye abana babiri, baza gukora ubukwe muri 2013 nyuma babyarana undi mwana w'umukobwa.
7. Oprah Winfrey na Stedman Graham
Umunyamakurukazi Oprah Winfrey yahuye na Stedman Graham mu mwaka w' 1986, batangiye gukundana kuva icyo gihe ndetse mu mwaka w' 1992 Graham asaba Winfrey ko bazarushinga ubwo bari mu mirima ye mu gihugu cy'Ubuhinde.
Winfrey na Graham bahisemo kutazigera bakora ubukwe, ndetse uyu munyamakuru yabwiye Vogue ko iyo baza kuba barashakanye umubano wabo utari kuramba.
8. Blake Lively na Ryan Reynolds
Abakinnyi ba filime babiri Blake Lively na Ryan Reynolds bari mu bakunzi bakunzwe n'abantu benshi, by'umwihariko abakunda kureba Hollywood. Bombi batangiye gukundana nyuma y'igihe gito bahuriye muri filime yitwa ' The Green Lantern together', ndetse baza gukora ubukwe nyuma yaho gato.
Kuri ubu Lively na Reynolds bafitanye abana batatu, ndetse urukundo rwabo rwishimirwa na benshi bakurikira filime za Hollywood n'imbuga nkoranyambaga zabo.
9. Michelle Obama na Barack Obama
Barack Obama wabaye Perezida w'umwirabura wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugore we Michelle Obama ni urugero rwiza rw'abakundana kandi bari hamwe, cyane ko aribyo biba byifuzwa kuri buri mukuru w'igihugu ufite abamureberaho.
Aba babiri bahuye mu mwaka w' 1989 ubwo bose bakoraga mu kigo cy'amategeko kiri Chicago, ni uko Obama akunda Michelle nyamara uyu mugore we akumva bitamushishikaje, nyuma yaje kumuha amahirwe ndetse batangira gukundana cyane, baza gukora ubukwe mu 1992.
Mu muryango wa Obama baje kwibaruka umukobwa Malia nyuma y'imyaka itandatu bakoze ubukwe, nyuma y'indi ibiri bibaruka umukobwa wa kabiri, Sasha.
Mu kiganiro aherutse kugira kuri Revolt, Michelle yasobanuye uburyo yaranzwe no kwihangana kugira ngo akomere ku rugo mu gihe Obama yasaga nk’uwamuhariye inshingano zo kurera abana babo.
10. Jason Momoa na Lisa Bonet
Umukinnyi wa filime Jason Momoa yakunze umunyamakuru Lisa Bonet mu myaka ya za 90, ubwo yakoraga mu kiganiro kuri Televiziyo. Aba bombi baje guhura bwa mbere muri 2005, maze Momoa ahitamo guhita akomerezaho agakundana na Lisa.
Lisa na Momoa babyaranye abana babiri ndetse bakundana imyaka 12, mbere yo gukora ubukwe bw'ibanga muri 2017.
TANGA IGITECYEREZO