RFL
Kigali

King James yashimangiye ibigwi bye aratungurana aririmbana na Ariel Wayz na P Fla-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/01/2023 9:34
0


Ruhumuriza James uzwi nka King James yazamuye bikomeye umunezero wabitabiye East African Party afitemo amateka yo kuba amaze kuyitaramiramo inshuro nyinshi.



King James  yaririmbye muri iki gitaramo cya "East African Party", cyabereye muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2023. 

Saa 01:00 zo ku wa 02 Mutarama 2022 nibwo yageze ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Birandenga’, ageze kuri ‘Ndagukombuye’ yakira ku Ariel Wayz bayikoranye.

Yakomeza kunyura benshi mu ndirimbo zirimo iza cyera n'iza vuba, ubundi yakira P Fla bafatanya kuririmba indirimbo ‘Nisubiyeho’ bakoranye.

Basoje ku isaha ya 01:21 ahita akurikizaho indirimbo y’umuriro ‘Ganyobwe’. Yasoreje mu ndirimbo ‘Ndagukumbuye’ saa 01:32.

Mu busanzwe, King  James ari mu bahiriwe n’umuziki bikomeye akaba akomeje kuwusaruramo amafaranga atagira ingano mu myaka irenga 16 amaze awutangiye.

Kuri ubu yanawuhuje n'akazi yaba agashingiye ku bucuruzi busanzwe n’ikoranabuhanga aho afite urubuga rwitwa Zana Talent, abahanzi bagurishirizaho ibihangano byabo.

King James yishimiwe bikomeye mu ndirimbo ze zirimo n'izo yahereyehoYafatanije na P Fla mu ndirimbo bahuriyemo bizihira boseAriel Wayz yagarutse ku rubyiniro aririmbana 'Ndagukumbuye' na King James






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND