Kigali

Nick Cannon yibarutse umwana wa 12 n'umukunzi we Alyssa Scott-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/12/2022 8:53
0


Umunyarwenya Nick Cannon ari mu byishimo bikomeye nyuma y'aho yibarutse umwana wa 12 hamwe n'umukunzi we Alysaa Scott.



Nick Cannon umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe asoje umwaka wa 2022 mu byishimo bikomeye aho yongeye kunguka undi mwana yabyaranye n'umukunzi we w'umunyamideli Alyssa Scott. 

Uyu mwana w'umukobwa wavutse ni uwa 12 wa Nick Cannon ndetse akaba uwa kabiri abyaranye n'uyu munyamideli nyuma yaho uwo bibarukanye bwa mbere w'umuhungu yitabye Imana.

Nick Cannon yibarutse umwana wa 12 n'umukunzi we Alyssa Scott

Berekanye uko byari byifashe kwa muganga ubwo bibarukaga umwana wabo w'umukobwa

Uyu mwana bamwibarutse mu cyumweru kimwe n'icyo umwana wabo w'umuhungu yitabyemo Imana muri 2021

Mu mafoto n'amashusho Alysaa Scott yashyize ku mbuga nkoranyambaga yahishuye ko yishimiye kwibaruka umwana w'umukobwa ndetse byumwihariko akaba yabifashe nk'ikimenyetso gikomeye kuko yavutse mu cyumweru kimwe n'icyo umuhungu wabo Zen Cannon yitabiyemo Imana. 

Alyssa Scott yatangaje ko ibi ari impano y'Imana yabahaye undi mwana nyuma yo gupfusha undi wazize kanseri.

Nick Cannon yahishuye ko uyu mwana amaze iminsi 17 avutse

Uyu mwana w'umukobwa bamwise 'Halo Marie Cannon'

Umunyarwenya Nick Cannon nawe yagaragaye muri aya mashusho afite akanyamuneza aboneraho kuvuga ko uyu mwana wabo yavutse ku itariki 14/12/2022 ndetse akaba yamwise 'Halo Marie Cannon' amwitiriye nyirakuru we witwaga Marie. 

Bamwitiriye nyirakuru wa Nick Cannon

Umwana wa 12 w'umunyarwenya Nick Cannon akaba uwa kabiri abyaranye na Alyssa

Nick Cannon usoje umwaka wa 2022 ari umu papa w'abana 12 yabyaye ku bagore 6 batandukanye akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko abigenza ngo abyarane n'abagore batandukanye mu mwaka umwe dore ko muri uyu mwaka awubyayemo abana 5 ku bagore batandukanye

Ngaba abagore Nick Cannon amaze kubyarana nabo barimo na Mariah Carey






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND