Kigali

Umujyi wa Gisenyi ni nyabagendwa n’Akarere kose ni Nyaburanga – Mayor Kambogo Ildephonse-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/12/2022 8:56
0


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, yatangaje ko umutekano ari wose mu Mujyi wa Rubavu ndetse ko n’ab'ahandi bahawe ikaze by’umwihariko muri iyi minsi mikuru.



Mu rwego rwo gufasha abantu batembera mu Karere ka Rubavu kwisanga, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemeza ko yaganiriye n’umuyobozi w’Umujyi wa Goma bakemeranya uburyo bwo kwita ku mutekano no gufatanya ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’Imijyi yombi , uwa Gisenyi ndetse n’Umujyi wa Goma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko aka karere karimo ibyiza byinshi ku buryo umuntu ugasura atabura aho yerekeza na cyane ko akarere kose ari Nyaburanga nk’uko yabitangaje.

Mu magambo ye yagize ati: ”Muri iyi minsi mikuru, tumaze kubona ko hari ibitaramo byinshi byagiye bitegurwa. Akarere ka Rubavu ko ni Nyaburanga, aho wajya hose wasanga ari nyaburanga.

Abantu baturutse imihanda yose baje muri Rubavu, bazajye ku mazi, baze kurya isambaza, baze batembere mu mujyi mu kagoroba ka Rubavu ndetse n’ibindi. Abanyarwanda bose bahawe ikaze muri Rubavu kuko ari nziza”.

Ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuhahirane hagati y’abaturanyi ba Congo n’Abanyarwanda (Gisenyi - Goma), Mayor Kambogo yagize ati: ”Nta kibazo gihari, mperutse kuganira n’umuyobozi wa Goma, dusangira amakuru n’ibikorwa biba biteganywa umwaka utaha, kugeza ubu nta kibazo.

Ndagira ngo mbwire abantu bose ko Rubavu igendwa kandi tuzakomeza gutemberana n’abaturanyi, dufatanye mu miganda ndetse n’ibindi bikorwa bizakorwa mu mwaka uzaza”.

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twakira abantu benshi baturutse mu duce dutandukanye by’umwihariko mu minsi mikuru. Aka Karere gafite ahantu hatandukanye abantu batemberera ku buryo kaza mu turere dusurwa cyane nyuma y’Umujyi wa Kigali.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND