Kigali

Yanikiriye umugabo we Jay Z: Beyonce yaciye agahigo gakomeye muri Grammy Awards

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/11/2022 10:00
0


Beyonce yaciye agahigo gakomeye mu mateka ya Grammy Awards aba umuhanzikazi wa mbere uhataniye ibi bihembo inshuro nyinshi, yanikira umugabo we Jay Z wari usagwanywe aka gahigo akamazeho imwaka ibiri.



Beyonce Knowles Carter umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi, yongeye kongera uduhigo mu two asanze yibitseho mu muziki. Mu masaha macye ashize hatangajwe abahanzi bahataniye ibikombe bya Grammy Awards 2023 bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 65, Beyonce akaba ari we uyoboye abandi mu guhatana mu byiciro byinshi ndetse yanahise aca agahigo kari gafitwe n'umugabo we Jay Z.

Umuhanzikazi Beyonce washyizwe ku mwanya wa kabiri mu bahanzi b'ibihe byose ku Isi, kuri ubu yamaze kuba umuhanzikazi wa mbere ku Isi uhataniye ibihembo byinshi bya Grammy Awards. Ubu Beyonce ahataniye Grammy Awards inshuro 88 mu gihe amaze imyaka 26 mu muziki.

Beyonce niwe muhanzikazi uhataniye ibihembo byinshi bya Grammy Awards.

Aka gahigo aciye akambuye umugabo we Jay Z wari ugasanganwe aho yahataniye ibi bihembo bya Grammy Awards inshuro 83 mu myaka 28 amaze mu muziki. Beyonce wakuye umugabo we Jay Z ku mwanya wa mbere, amaze gutsindira Grammy Awards 28 mu gihe Jay Z amaze kwibikaho Grammy Awards zigera muri 24.

Beyonce yanikiriye umugabo we Jay Z mu guhatanira ibihembo bya Grammy Awards

Couple ya Beyonce na Jay Z ifatwa nk'iya mbere mu muziki no mu mutungo, ifite amateka akomeye mu bihembo bya Grammy Awards dore ko ni mfura yabo Blue Ivy Carter ariwe waciye agahigo ko gutsindira Grammy Awards akiri muto ku myaka 8 y'amavuko. Kuri ubu Beyonce ni we wicaranye agahigo k'umuhanzikazi wa mbere uhataniye ibihembo byinshi bya Grammy Awards.

Imfura ya Beyonce na Jay Z nayo yaciye agahigo ko kuba uwa mbere watwaye Grammy Award afite imyaka micye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND