Bosco Nshuti yakoze ku mitima y'abitabiriye 'Unconditional love', igitaramo yahuriyemo n'abandi baramyi ndetse yerekana umukunzi we bitegura kurushinga.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira, umuramyi ndetse akaba n'umuvugabutumwa, Bosco Nshuti yakoze igitaramo 'Unconditional Love Live Worship Concert' cyabereye muri Camp Kigali mu mujyi rwagati, anezeza byimazeyo imitima y'abakitabiriye ndetse yereka abamukunda umukunzi bitegura kurushinga.
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abakozi b'Imana barimo Pasiteri Desire Habyarimana, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Abaramyi James na Daniella, Prosper Nkomezi, Alarm Ministries, umuhanzi Mani Martin, umukinnyi wa Filime uzwi nka Bamenya n'abandi bantu batandukanye.
Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga
Ku isaha ya 16:30 nibwo Alarm Ministries yari igeze ku ruririmbiro, ari nayo yatangije iki gitaramo byeruye. Baririmbye indirimbo zabo zikundwa na benshi zirimo 'Ijambo rye rirarema', 'Uko sawa', 'Mesiya' n'izindi.
Bakurikiwe n'umuramyi Josh Ishimwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa gakando, akaba yari kumwe n'abasore bamufashije mu mbyino nyarwanda. Yaririmbye indirimbo zirimo 'Reka ndate Imana Data', 'Imana iraduteturuye', 'Rumuri rutazima', 'Yezu wanjye' n'izindi.
Ku isaha ya 18:20 umuhanzi Bosco Nshuti yageze ku ruririmbiro atangirana n'isengesho ndetse ashimira ababyeyi n'abavandimwe be bari baje kumushyigikira. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zishimiwe n'imbaga y'abantu, ndetse bamufasha mu kuririmba mu buryo byagaragaraga ko bafashijwe.
Zimwe mu ndirimbo Bosco yaririmbye harimo 'Ni muri Yesu', 'Yishyuye imyenda', 'Yanyuzeho Umutima', 'Uhimbazwe Yesu', n'izindi, ndetse muri icyo gihe nibwo yahamagaye umukunzi we maze amwereka imbaga y'abantu ababwira ko ariwe bateganya kurushinga.
Nyuma y'igitaramo cyiza Bosco yakoze, bahaye umwanya pasiteri Desire Habyarimana maze atanga ubutumwa bwiza aho yagarutse ku rukundo, ubuntu n'imbabazi z'Imana ndetse yibutsa abantu ko atari abanyamadini ahubwo ari abana b'Imana, ijambo rye ryasojwe no gusenga ashimira Imana.
Hakomerejeho umuramyi Alex Dusabe waririmbye anicurangira indirimbo ze zirimo 'Kuki turira', na 'Njyana i Gorogota' ari nako abantu bamwereka urukundo bamufasha mu kuziririmba.
Ku isaha ya 20:30 abaramyi James na Daniella bageze ku ruririmbiro bagaragarizwa ibyishimo byinshi. Baririmbye indirimbo zabo zirimo 'Nubu niho ndi', 'Yongeye guca akanzu', 'Isezerano', 'Nzakugezayo' n'izindi.
Nyuma umuhanzi Bosco Nshuti yasanze James na Daniella ku ruririmbiro bafatanya indirimbo 'Nzamuzura' na 'Ibyo ntunze'. Mu gusoza Bosco yongeye gushimira abitabiriye igitaramo 'Unconditional love', abasaba ko n'ubutaha bazagaruka kumushyigikira.
Bosco Nshuti yakoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo 'Unconditional love'
Alarm Ministries
Alarm Ministries
Umuramyi Josh Ishimwe
Umukunzi wa Bosco Nshuti
Mani Martin ari mubaje gushyigikira Bosco Nshuti
James na Daniella mu baririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Umunyamakuru Irene Murindahabi yaje gushyigikira Bosco Nshuti
Prosper Nkomezi
Bosco Nshuti yashimiye ababyeyi n'abavandimwe be
Bamenya mu bitabiriye iki gitaramo
Umukozi w'Imana Pasiteri Desire Habyarimana
Umuramyi Alex Dusabe
Abaramyi James na Daniella
AMAFOTO: Nathanie Ndayishimiye
VIDEO: Bachir
TANGA IGITECYEREZO