Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yongeye kwerekana ko afite ijambo muri iyi kipe nyuma y’aho bahinduye uburyo bakinaga kubera we.
Ku
mukino waraye uhuje Paris Saint Germain na Marseille, umutoza wa PSG Christophe
Galtier yahisemo guhindura uko bakina ava ku bakinnyi 5-4-1 ajya ku bakinnyi 4-3-1-2.
Ni uburyo bwamufashije gutsinda uyu mukino wa mbere uba ukomeye mu Bufaransa,
ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Neymar.
Hari haciye iminsi Mbappe avuga ko atishimiye ubuyo akinishwa muri PSG ko bituma adatanga umusaruro uko abyumva, ndetse akagera n’aho avuga ko ashaka kwigendera.
Mbappe
yavugaga ko adashaka gukina nka nimero 9 ko bituma atinyeganyeza cyane, ndetse ntazenguruke
ikibuga kandi aribyo aba yishakira.
Mbappe avuga ko iyo akinnye anyura mu mpande aribwo atanga umusaruro kandi akumva anyuzwe
Mu
kiganiro n'itangazamakuru, Christophe Galtier yavuze ko yahinduye uburyo
bakinaga kuko abantu bamaze kubuvumbura. Yagize ati " guhindura uko
nakinaga ntabwo ari ukubera wenda abakinnyi babuze, hoya. Ahubwo twatangiye
umwaka w'imikino neza none amakipe yatangiye kutwiga uko dukina, ariyo mpamvu
nahinduye. Ku mukino wa Marseille nashakaga kongeramo umuntu ndetse nshaka
uburyo abakinnyi banjye 3 bakomeye buri umwe yakina yishimye. Tuzagumya
kugerageza ubu buryo kugera bigenze neza."
Ubu
buryo PSG yakinnye bwemereraga Mbappe kwinjira mu izamu aturutse ku mpande, ari
nabyo yifuzaga dore ko yaje no gutanga umupira uvamo igitego. Mbappe kandi ubwo
yari mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yavuze ko atishima iyo ari gukina nka nimero
9, bicyekwa ko ariyo ntandaro.
Mbappe yemeza ko mu ikipe y'igihugu uko byagenda kose ariho aba afite ubwisanzure buhagije
Ibi
Mbappe yabivuze tariki 22 Nzeri ubwo ikipe y'igihugu yari mu mwiherero, avuga ko
atanga umusaruro mu ikipe y'igihugu kuruta muri PSG. Yagize ati " Ngira
ubwisanzure budasanzwe iyo ndi mu Ikipe y'igihugu. Umutoza arabizi ko afite
nimero 9 nka Olivier Giroud kandi ugomba kwita kuri uwo mwanya, nanjye nkajya
mu mpande gushaka imipira. Ariko muri PSG ntabwo ibyo bibaho kuko baba bansaba
ko nkina ntanyeganyega."
Mbappe
aherutse kongera amasezerano tariki 21 Gicurasi azagera mu 2025, ariko ugendeye
ku ngingo zirimo usanga Mbappe icyo yifuje cyose muri PSG bakimuha kandi nta
mananiza.
TANGA IGITECYEREZO