Justin Bieber yongeye guhagarika ibitaramo bye bizenguruka Isi yise “Justice World Tour” ku nshuro ya Gatatu.
Umuhanzi Justin Bieber wari umaze gusubika inshuro ebyiri ibitaramo bye bizenguruka Isi yise 'Justice World Tour', kuri ubu yongeye kubihagarika nk'uko byatangajwe n'itsinda rye rimureberera inyungu.
Mu itangazo iri tsinda ryashyize hanze rivuga ko ibitaramo bya Justin Bieber byabaye bihagaze bikazongera gusubukurwa mu kwezi kwa Werurwe mu 2023. Iri tangazo ryashyizwe hanze nyuma y’aho uyu muhanzi yari amaze gutaramira abakunzi be, mu mujyi wa Rio muri Brazil.
Justin Bieber yahagaritse ibitaramo bye bizasubukurwa mu 2023.
Hollywood Life yatangaje ko ibitaramo bizenguruka Isi Justin Bieber yatangije, ari ibyo yitiriye album ye aheruka gusohora yise 'Justice' iriho indirimbo zakunzwe nka Peaches n'izindi.
Yabitangije mu 2020 mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa San Diego muri Calfornia, gusa ntiyabasha kubikomeza kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi cyanasubitse ibikorwa byinshi by'imyidagaduro n’ibindi.
Justin Bieber yongeye gusubika ibi bitaramo ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa Kamena kubera uburwayi, nyuma aza kubisubukura nyuma y'ukwezi. Kuri ubu abihagaritse ku nshuro ya gatatu, gusa nta mpamvu iratangazwa yaba yabujije uyu muhanzi w'icyamamare gukomeza kuzenguruka Isi ataramira abafana be.
TANGA IGITECYEREZO