RFL
Kigali

Angelina Jolie yashinjije uwahoze ari umugabo we kumukorera ihohoterwa

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:5/10/2022 19:03
0


Angelina Jolie yatanze impapuro mu rukiko zisaba gatanya n'uwahoze ari umugabo we Brad Pitt, amushinja kumukorera ihohotera we n'abana be ubwo bari mu ndege bwite (Private Jet).



Umukinnyi wa Filime wamenyekanye cyane muri Hollywood, Angelina Jolie yatangaje ko uwahoze ari umugabo we Brad Pitt yamukoreye ihohotera ndetse akanagera ku bana babo babiri, ubwo bari mu rugendo mu ndege bwite ku ya 14 Nzeri 2016.

Jolie avuga ko Pitt yabatutse ndetse akabasukaho n'inzoga ubwo bari mu ndege bwite bava mu Bufaransa berekeza i Los Angeles, gusa Pitty we yahakanye ibyo aregwa.

Amakuru umuntu wa hafi na Jolie yabwiye BBC ni uko ibyo avuga ari ibinyoma yagize ati "Yakomeje kwisubiraho, gusubiramo no guhindagura ibitekerezo ku byabaye mu myaka itandatu ishize, yongeramo amakuru atari ukuri mu gihe cyose atarabona icyo ashaka, inkuru ye ihora ihinduka."

Angelina Jolie n'uwahoze ari umugabo we Brad Pitt

Ikirego cya Jolie cyo kwitwara nabi k’umugabo we Pitt mu ndege, cyagiye kigaragara mu mpapuro z’urukiko zabanjirije iyi. Amakuru mashya yavuzwe muri dosiye yo ku wa kabiri i Los Angeles n'itsinda ryemewe rya Jolie, bagarutse ku rubanza ku nzu ikora divayi yitwa Chateau Miraval SA n'ubusitani bw'imizabibu biri mu majyepfo y'u Bufaransa aba bakinnyi bombi bafatanyije.

Pitt avuga ko we n'umugore bari bemeje kutagurisha imigabane y’aho hantu buri wese atabisabiye undi uruhushya, gusa Jolie yarabivuguruje ashinja Pitt kuba yaranze ibiganiro byo kuba yagurisha imigabane ye kuri uwo mutungo. 

Mu idosiye y'ibirego yajyanywe mu rukiko, bavuze ko ubwo bari mu ndege Pitt yafashe Jolie mu mutwe aramuzunguza, hanyuma amufata ibitugu arongera aramujugunya ndetse amusunika mu rukuta rw'ubwiherero. Bongeyeho bati "Pitt yahise akubita igisenge cy'indege inshuro nyinshi, bituma Jolie ava mu bwiherero."

Angelina Jolie n'abana be barimo n'abo arera 

Iyo dosiye ikomeza ivuga ko umwana umwe wabo ubwo yazaga gutabara, Pitt nawe yahise amutera maze Jolie ahita "amufata inyuma kugira ngo amubuze". Nk'uko impapuro z'urukiko zibyerekana, "Kugira ngo Jolie amukurure mu mugongo, Pitt yijugunye inyuma mu ntebe z'indege akomeretsa umugongo n'inkokora bya Jolie".

Ibyabaye byakorewe iperereza na FBI mu 2016 ariko ubuyobozi bwemeza kutazagira ibirego butanga, ndetse no mu mwaka ushize abacamanza bari bahaye aba babyeyi bombi kurera abana. 

Gusa Pitt nawe yareze Jolie ko yashatse kugurisha imigabane ye mu ruganda rukora divayi bafatanyije, avuga ko yashatse kugurisha n'abarusiya isambu y'imizabibu yashoyemo amafaranga menshi kandi ikamubiza icyuya.

Abunganira Jolie bavuga ko umwanzuro we wo kugurisha imigabane watewe n’uko atorohewe no gukomeza ubucuruzi bw'inzoga, bitewe n'ikibazo cya Pitt no kurushaho kubakorera ihohoterwa ritewe no kunywa inzoga. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND