RFL
Kigali

Mu myaka 14 ishize Carlos utoza Amavubi, niwe ugaragaje ibiganza bitazaha u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/09/2022 7:18
0


Kuva mu 2008 Amavubi amaze gutozwa n'abatoza 8 bahawe amasezerano ahoraho, ariko Carlos Alós Ferrer niwe mutoza usoreza intumwa n'abantu mu kugira umusaruro mubi mu mikino itandatu ibanza mu nshingano.



Tariki 29 Gashyantare nibwo Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w'Amavubi, asimbuye Mashami Vincent wari umaze gutandukana n'iyi kipe. Carlos Alós yahawe amasezerano y'umwaka umwe ariko ukomeje kuba umwijima kuri we, ndetse akaba atarabona umusaruro w’ibyo yari yitezweho, dore ko ku ruhande rw'umusaruro ari inyuma y'umutoza yasimbuye.

Carlos Alós Ferrer amaze kugera muri 1/2 cy'amasezerano yasinye ariko ntarabasha gutsinda umukino n'umwe mu mikino 6 amaze gukina, bimugira umutoza ufite umusaruro mubi mu myaka 14 ishize.

Ese abatoza b'Amavubi bitwara gute mu mikino yabo ya mbere?

Imibare tugiye kugenderaho ni iy’imikino 6 ibanza buri mutoza wahawe Amavubi ku buryo buhoraho yatoje, n'umusaruro yakuyemo. Impamvu y'imikino 6 ni uko ariyo mikino Carlos Alós Ferrer amaze gutoza, bivuze ko tugomba kuyinganyisha n'iy'abandi batoza bamubanjirije.

Mu mibare twakoze ntabwo twabaze abatoza bahawe u Rwanda by'agateganyo barimo Eric Nshimiyimana, Kanyankore Gilbert, Cassa Mbungo Andre, Lee Johnson ndetse na Jimmy Mulisa. Ubundi nk’uko twabivuze haruguru, kuva mu 2008 u Rwanda rwahaye amasezerano ahoraho yo gutoza Amavubi abatoza 8. 

Umutoza tugiye guheraho ni Branko Tucak watoje u Rwanda kuva 2008. Uyu mutoza mu mikino itandatu ye ya mbere yatsinzemo imikino 3 atsindwa 3, bivuze ko yacyuye amanota 9 kuri 18. Branko yatsinzwe ibitego 11 atsinda 7.

Sellas Tetteh niwe wasimbuye Branko, atoza Amavubi mu mwaka umwe, aho mu mikino 6 ye ya mbere yatsinzwe imikino 4 atsinda umwe, anganya 1. Yatsinzwe ibitego 9 atsinda 4, asarura amanota 4 kuri 18.

Sellas Tetteh yaje gutoza u Rwanda avuye kwegukana imikino y'igikombe cy'Isi n'ikipe y'igihugu ya Ghana, mu batarengeje imyaka 20.

Milutin Sredojevic bakunze kwita Micho niwe mutoza wa gatatu tugezeho watoje u Rwanda imyaka 2 mu 2011-2013, aho mu mikino 6 ye ya mbere nta mukino n'umwe yatsinzwe, yatsinze imikino 5 anganya 1, atsindwa ibitego 5 atsinda ibitego 14. Micho yaje gusimburwa na Stephen Constantine. 

Uyu mutoza afite umwihariko ko ariwe watoje imikino micye gusa kuko yatoje imikino itanu, gusa mwibuka ko inzira ye ari nayo yagejeje u Rwanda mu mikino y'igikombe cy'Afurika ariko u Rwanda rugasezererwa kubera ikibazo cya Birori Daddy wari ufite ibyangombwa bitandukanye, byatumye u Rwanda ruregwa rurasezererwa.

Mu mikino itanu yakinnye, Stephen yatsinzemo 3 atsindwa umwe anganya undi. Akaba yaratsinze ibitego 6 atsindwa 2, atahana amanota 10 kuri 15; bimuha amanota 12 kuri 18 ushyize ku ijanisha ry’imikino 6 nk’iyo bagenzi be twabafatiyeho.

Stephen Constantine yari yabonye itike y'igikombe cy'Afurika ariko byangira mu maherere

Johnny Mckinstry ni umwe mu batoza bamaze igihe mu Rwanda, dore ko yahamaze imyaka igera kuri 2. Mu mikino 6 ye ibanza yatsinzemo 3, anganya 1 atsindwa 2. Johnathan yinjije ibitego 6 atsindwa ibitego 4, akaba yarasaruye amanota 10 kuri 18.

Mu 2017 Antoine Hey yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w'Amavubi, aho mu mikino ye 6 ya mbere yatsinzwe imikino 2 anganya 2 atsinda 2. Yatsinze ibitego 6 atsindwa 7, akaba yarasaruye amanota 8 kuri 18. Antoine Hey amaze kwigendera, ikipe y'igihugu yaje guhabwa umutoza Mashami Vincent ari nawe mutoza w'umunyarwanda wari uhawe gutoza Amavubi mu buryo buhoraho.

Antoine Hey nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya CHAN ya 2018, ntabwo yagarukanye n'ikipe yahise yitahira

Mashami Vincent kandi yakoze agahigo ko kuva mu 2004 u Rwanda rwava mu mikino y'igikombe cy'Afurika, ariwe mutoza watoje Amavubi igihe kinini kigera ku myaka 4. Mu mikino 6 ye ya mbere Mashami yatsinze umukino 1 anganya 2 atsindwa 3, atsinda ibitego 7 atsindwa 10, bivuze ko yasaruye amanota 5 kuri 18 yakiniye.

Mashami Vincent niwe mutoza watoje Amavubi igihe kinini nyuma ya 2004 aho yafashe Amavubi kuva 2018 kugera 2022

Ku mwanya 8 rero haraza umutoza ari nawe ufite Amavubi kugera magingo aya akaba ari umutoza Carlos Alós Ferrer. Uyu mutoza mu mikino 6 amaze gukina kuva yagera mu Rwanda amaze kunganya imikino 3 atsindwa 3 bivuzeko afite amanota 3 kuri 18 amaze gukorera, atsinda ibitego 2 atsindwa 6.

Uyu mutoza bigaragara ko FERWAFA yiteguye kumukorera buri kimwe, ni umwe mubatoza bacye bananiwe kujyana u Rwanda mu mikino ya CHAN ari nacyo kintu cyatumaga umutoza atera kabiri. Carlos Alós Ferrer niwe wacyuye amanota macye mu mikino 6 kuko akurikira Sellas Tetteh wasaruye amanota 4 na Mashami Vincent wasaruye amanota 5. 

Carlos Alós Ferrer imibare igaragaza ko bizamugora

Aya manota 3 Carlos Alós Ferrer afite yayakuye mu bakinnyi 52 amaze guhamagara, mu nshuro 3 amaze guhamagara ikipe y'igihugu.

Muri aba bakinnyi 52 batandukanye harimo abakinnyi batangiye guhabwa ubwenegihugu bigizwemo uruhare n'uyu mutoza, ndetse akaba aherutse gukora akandi gashya karimo kwemera gukina umukino wa gicuti ubwo yahuraga n'ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo, ari nayo kipe imaze kumutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe (3).

Mu bakinnyi 52 Carlos Alós Ferrer yahamagaye kuva yagera mu Rwanda, Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Nishimye Blaise Niyomugabo Claude na Ndayishimiye Thierry nibo bisanze ku rutonde  inshuro 3 zose.

Mu gihe u Rwanda rwasoza umwaka nta mukino rukinnye bivuze ko Carlos azaba ashoje umwaka nta mukino atsinze, ndetse u Rwanda muri rusange rukaba rwaba rutsinze umukino 1 muri 7 baba bakinnye muri 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND