RFL
Kigali

Harimo n’ubarirwa abana umunani! Menya abakinnyi b’umupira w'amaguru babyaye abana benshi ku isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2022 19:09
0


Mu bakunda abakinnyi b’umupira w’amaguru haba harimo n’igitsinagore bityo bigatuma bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakunzwe bibagora kwifata bikabaviramo no kubyara abana benshi.



Mu busanzwe tuzi ko abatuye Africa ari bo bantu bazwiho kubyara abana benshi, ariko tugiye kureba abakinnyi 5 b'umupira w'amaguru mu bakunzwe cyane, babyaye abana benshi, gusa nta munyafurika urimo.

5.Eden Michael Hazard

Uyu ni umubirigi wamenyekaniye mu ikipe ya Chelsea nyuma akaza kwerekeza muri Real Madrid. Kugeza ubu afite imyaka 31. Ntabwo kubyara byigeze bimutera ubunebwe kuko ubu afite abana bane ari bo: Yannis Hazard, Santi Hazard, Leo Hazard na Samy Hazard, akaba yarababyaranye n'umugore we Natacha bahuye afite 14 gusa.

4.Kayle walker

Kayle Andrew Walker ni umukinnyi w’umwongereza mu gace ka Sheffield, ukinira Manchester City, akaba akina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Yazamukiye mu ikipe y'iwabo yitwa club Sheffield United yagiyemo afite imyaka irindwi gusa.

Kugeza ubu afite abana bane ariko yababyaranye n'abagore babiri. Abana be ni Riaan Walker, Roman Walker na Reign Walker yabyaranye na Annie Kilner ari nawe bakiri kumwe ubu na ho Kairo Walker yamubyaranye na Lauryn batundukanye.


3.Cristiano Ranaldo

Ni umukinnyi wa Manchester United akaba na Kapiteni w'igihugu cye cya Portugal ufatwa nka nimero ya mbere ku isi ku bamufana. Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro w’imyaka 37 ari mu bakinnyi b'ibyamamare babyaye bana benshi kuko afite abana 5 ari bo: Cristiano Ronaldo Junior ufite imyaka 12, Eva Mario Do Santos, Bella Esmeralda, Alana Martina dos Santos Aveiro na Mateo Ronal.


2.Pele

Edson Arantes do Nascimento, uzwi nka Pelé, akomoka muri Brazile akaba afite imyaka 81. Uyu ni umwe mu bakinnyi bahiriwe ndetse bakanamenyekana cyane mu kinyejana cya 20. Pele ni we wa kabiri mu byamamare byibarutse cyane kuko afite abana 7 ari bo: Edinho, Sandra Regina Arantes do Nascimento, Joshua Nascimento, Celeste Nascimento, Kelly Cristina Nascimento, Flavia Christina Kurtz Nascimentona na Jennifer Nascimento.

1.Raheem Sterling

Ni umukinnyi witwa Raheem Shaquille Sterling ufite ababyeyi b'abanya Jamaica akaba nawe yaravukiye muri Jamaica ariko nyuma akaza kwerekeza i London mu Bwongereza afite imyaka itanu gusa. Kuri ubu akinira ikipe ya Chelsea.

Sterling yamenyekanye akiri muto, akina muri Liverpool bituma akundwa cyane n'abarimo igitsinagore. Yabibyaje umusaruro, abyara abana benshi cyane. Nk'uko tubikesha Sport Big News, Sterling abarirwa abana umunani ariko we yemeramo batatu gusa ari bo: Thiago Sterling, Melody Rose Sterling na Thai-Cruz Sterling.


Sterling nIwe mukinnyi ufite abana benshi ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND