RFL
Kigali

Perezida Biden yongeye kuvuga ko Amerika izafasha Taiwan mu gihe u Bushinwa bushatse kuyigabaho ibitero

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:19/09/2022 10:11
0


Perezida wa Amerika, Joe Biden, yongeye kuvuga ko Amerika izatanga ubufasha kuri Taiwan mu gihe yaterwa n'u Bushinwa.



Mu kiganiro cy'isaha ikinyamakuru CBS cyagiranye na Perezida wa Amerika, Joe Biden, bamubajije niba ingabo za Amerika zizarinda ikirwa cya Taiwan, Perezida Biden yasubije ati "Yego, mu gihe bagabweho ibitero bitigeze bibaho".

Taiwan ni ikirwa kigenga kiri ku nkombe y'uburasirazuba bw'u Bushinwa, ariko Beijing ivuga ko aka gace ari ubutaka bwabo. Intara ya Washingiton yakomeje kugaragaza demokarasi mu gukemura ibibazo biri hagati y'u Bushinwa n'iki kirwa, ariko ntisobanure neza niba izarwanirira Taiwan cyangwa ngo ibihakane. 

Ku ruhande rumwe Amerika yavuze ko ifitanye umubano na Beijing kurusha Taiwan, ariko ikomeza no gusigasira umubano wa hafi na Taiwan, nko kubagurishaho intwaro hakurikijwe itego ry'imibanire y'ibi bihugu byombi, rivuga ko Amerika igomba guha iki kirwa uburyo bwo kwirwanaho. 

Taiwan yasubije ijambo rya Perezida Biden ku wa mbere ko yishimiye ko guverinoma ya Amerika yemeye gutanga ubufasha ku bibazo by'umutekano muke muri Taiwan, ndetse kandi ko bazakomeza gushimangira ubufatanye bwo kurinda umutekano bagiranye na Washington.

Perezida Joe Biden yongeye kuvuga ko Amerika izatabara Taiwan nigabwaho ibitero n'u Bushinwa

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri Amerika yemeye kugurisha intwaro na misile bihagaze agaciro ka miriyari 1.1 y'amadorari, mu rwego rwo gutanga ubufasha bw'ubwirinzi kuri Taiwan, ibi byahise bizamurira uburakari igihugu cy'u Bushinwa.

Kugeza ubu Beijing ntacyo irasubiza ku magambo Biden yavuze ku cyumweru, gusa u Bushinwa buherutse kwamagana ko leta ya Amerika ishobora kugira icyo ikora ku kibazo cyabo na Taiwan. Muri Gicurasi umuvugizi wa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yavuzeko Taiwan ari igice cy'ubutaka bw'u Bushinwa. 

Ndetse ko ibibazo bya Taiwan n'u Bushinwa ari ibyimbere mu gihugu nta mu nyamahanga ugomba kubyivangamo, uko niko u Bushinwa bwasubije ijambo rya Perezida wa Amerika warumaze gusubiza "Yego" ku kibazo yari abajijwe muri Tokyo, niba Amerika izatanga ubufasha kuri Taiwan. 

Ubushyamirane hagati ya Amerika n'u Bushinwa bwongeye kubyuka nyuma yuko Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe wabadepite muri Amerika, Nancy Pelosi, agiriye uruzinduko rutavuzwe rumwe ku kirwa cya Taiwan muri Kanama, urugendo na Perezida wa Amerika yari yavuzeko atari igitekerezo cyiza.

Nyuma Amerika yatangaje ko Beijing yaba yarohereje misille kuri iki kirwa, nubwo u Bushinwa butabyemeje, ndetse na Taiwan ivuga ko izi misile zagumye mu kirere zitageze kubutaka ngo zigire ibyo zangiza. 

Mu kiganiro cya Perezida Biden n'itangazamakuru, yongeye no kwihanangiriza u Burusiya kudakoresha intwaro za kirimbuzi cyangwa andi mayeri mu ntambara ya Ukraine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND