Kigali

Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo 'A l'aise' yakoranye na Innos B muri Congo-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2022 11:26
0


Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nyarwanda nka Bruce Melodie, yashyize hanze amashusho y’indirimbo "A l’aise" yakoranye na Innoss’B wo mu gihugu cya Congo.



A l’aise ni indirimbo nshya mu muziki nyarwanda, ariko yaririmbwe n’abahanzi b''abahanga muri Afurika aribo Bruce Melodie na Innoss’B uherutse gukorana indirimbo ma Diamond Platnumz. Imaze iminota micye igeze kuri shene ya Youtube ya Bruce Melodie, ifite iminota ine n’amasegonda 9, ikaba ari indirimbo imbyinitse.

Uburyo ikozemo, ni umwihariko w’abanyekongo ku ndirimbo zitinda ndetse ikaba ifite n’undi mwihariko w’umudundo wayo. Igaragaramo umuco wo muri DRC uvanze n’ururimi rw’iringara. Iyi ndirimbo imaze kwakirwa neza mu minota mike imaze kuri konti y’uyu muhanzi aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 10, mu gihe kitagera no ku isaha.


Amwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo

Bruce Melodie amaze iminsi akorana indirimbo n’abandi bahanzi biganjemo abakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yakoranye na Eddy Kenzo, Harmonize bakoranye indirimbo ebyiri na ‘Sawa sawa’ yakoranye na Khaligraph Jones wo muri Kenya.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO A L'AISE YA BRUCE MELODIE NA INNOSS'B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND