Uwicyeza Pamella uheruka gusezerana mu rukiko yagaragarijwe urukundo n’abakunzi be bamurata ubwiza, nyuma y’uko abasangije ibihe byiza yagiranye n’abavandimwe be.
Mu butumwa Uwicyeza Pamella
yashyize hanze, yagize ati:”Ndishimye bakuru banjye.”
Aya magambo yari ahekejwe n’amafoto
meza agaragaza Pamella yambaye ikanzu y’iroza, ifite umwihariko ujya
kumera nk’uwa gakondo ya Uganda yambitswe n’iduka rya The Closet Rwanda.
Hari n’ayandi kandi ari
kumwe na bakuru be nk’uko yabivuze, bambaye amakanzu nabo meza umwe iyo mu ibara
rya orange undi iry’icyatsi.
Abantu bahise batangira
gushyiraho ubutumwa, ku ikubitiro The Ben baheruka gusezerana imbere y’amategeko
wamweretse ko yanyuzwe n’uko yambaye.
Abandi nabo bamweretse
urukundo rw’igisagirane barimo uwitwa Jacqueline byarenze, akagira ati:”Usa n’Imana.”
Uwitwa Rachel na we yunzemo ati:”Kami
uteye nk’imana.”
Hari n’abandi benshi
bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’ibihe yabasangije, barimo nk’uwagize ati:”Ubwiza
bubari mu maraso.”
Undi nawe agaragaza ati:”Umbwirire
abavandimwe bawe ko mbakunda cyane.”
Kuwa 31 Kanama 2022 bikaba aribwo Uwicyeza Pamella na The Ben basezeranye mu mategeko, nyuma y’uko mu Ukwakira 2021 aribwo The Ben yari yambitse impeta y’integuza Uwicyeza Pamella, mu muhango bakoreye mu murwa wa Maldives.
Muri 2019 ni bwo urukundo
rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa, bikaba byitezwe ko mu bihe bya vuba bazereka
imiryango n’inshuti ibirori bisigaye maze bakabana akaramata.
TANGA IGITECYEREZO