Kigali

Ingangare na Ballet Irebero bagiye kongera guhurira mu gitaramo mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2022 21:10
0


Abahanzi bagize itsinda Ingangare n’abagize Ballet Irebero bagiye kongera guhurira mu gitaramo gikomeye, kizabera mu gihugu cy’u Bubiligi.



Imyaka itatu yari ishize aba bombi badahurira ku rubyiniro, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Baherukaga gutaramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu Bubiligi mu gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Blankenberge muri Casino yaho, ku wa 3 Kanama 2019.

Iki gitaramo cyari icyo kwizihiza umuganura. Bagihuriyemo n’abarimo Imisozi 1000, Dj Saido na Dj Azam.

Kuri ubu Ingangare na Ballet Irebero bari kwitegura ikindi gitaramo, kizarangwa n'umudiho gakondo kizaba ku wa 24 Nzeri 2022. Kwinjira ni ama-pound 30 na 35. Abana bishyura ama-Pound 20 na 25.

Biteganyijwe ko abantu bazatangira kwinjira muri iki gitaramo saa kumi n'ebyiri, igitaramo nyirizina gitangire saa moya z'ijoro. Kizabera ahitwa Auditorium Jacques Brel Campus Ceria.

Lionel Sentore uri mu bagize Ingangare yabwiye InyaRwanda ko iki ari cyo gitaramo cya mbere bagiye gukora, nyuma y’imyaka ibiri ishize icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Ati “Iki gitaramo ni icya mbere kizaba kibaye nyuma ya Covid-19, by’umwihariko tukaba dufitiye byinshi abantu bazakitabira dore ko bananyotewe kubona Ballet Irebero na Ingangare, mu gihe hari hshize imyaka ibiri abantu babidusaba bitarabaho.”

Kizarangwa n’indirimbo, ibyivugo, imbyino gakondo zo mu muco w’u Rwanda n’ibindi.

Mu 2018, Ballet Irebero bakoze igitaramo bise ‘Ubukwe Gakondo’ cy’umuco Nyarwanda kibanze ku ishusho yo kwerekana uko hambere ubukwe gakondo bwakorwaga. Babigaragaje biciye mu mbyino n’imikino itandukanye.

Mu 2019, basusurukije ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’Ibihugu bivuga bikanakoresha igifaransa (OIF), mu gitaramo cyiswe ‘Kubaho ni Ukubana’.

Ingangare bazwi mu ndirimbo zirimo 'Imena' bakoranye na Cecile Kayirebwa, 'Kamananga' bakoranye na Daniel Ngarukiye n'izindi.

Iri tsinda rigizwe na Charles Uwizihiwe na Lionel Sentore. Buri umwe ashobora gukora indirimbo ku giti cye, ariko bakanakora iz’itsinda.

Ingangare na Ballet Irebero basanzwe bafitanye indirimbo bise 'Ibihangange'.

 

Itorero Irebero ryiteguye gususurutsa benshi muri iki gitaramo 

Ballet Irebero ibarizwamo Abanyarwanda babyina imbyino za Kinyarwanda 

Mu 2019, Ingangare baje mu Rwanda mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’




 

Ubwo Ballet Irebero yakoraga imyiteguro 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IMENA’ YA INGANGARE NA KAYIREBWA

"> 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND