RFL
Kigali

Kanye West yahishuye ikihishe inyuma y'imyambarire ye itangaza benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2022 8:18
0


Umuraperi Kanye West yahishuye ikihishe inyuma y'imyambarire ye itangaza benshi.



Kanye West Ye, umuraperi kabuhariwe akaba ari nawe muhanzi wa mbere ukize cyane ku isi, atunze akayabo ka miliyari 6 z’amadolari. Uyu mugabo uhorana udushya unakunze kuvugwa cyane mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akunze kwibazwaho cyane cyane ku myambarire ye itangaza benshi bibaza igituma yambara nk’uko yambara kandi ari umuherwe.

Kanye West wivugiye ko akunda kwambara imyenda yo mu gihe cy'ubukonje kandi ari mu gihe cy'izuba bigatuma abantu bibaza niba atajya abangamirwa n'iyi myambaro kubera ubushyuhe bwinshi, yasubije abantu bose bafite ikibazo ku myambarire ye abicishije ku rukuta rwa Instagram ye, avuga ikihishe inyuma y'imyambaro ye itavugwaho rumwe na benshi.

Imyambarire ya Kanye West itangaza benshi

Kanye West yasobanuye ikihishe inyuma y'imyambarire ye itangaza benshi.

Mu butumwa bwe Kanye West yagize ati: ''Rimwe na rimwe nambara nk’uri mu bukonje mu gihe hari ubushyuhe, kuko imyenda yanjye iba ishyushye. Nzemera mbire ibyuya cyangwa nshyuhe cyane aho kumbona nambaye ibisanzwe nsa nk'abandi bose. Ndi mu birori bya BET Awards umukozi wa Universal yambajije niba ntashyushye musubiza ko akorera Universal''.

Hollywood Life yatangaje ko ubutumwa Kanye West yatangaje kubijyanye n'imyambarire ye, ahanini bwagarukaga ku kuba uyu muraperi yambara imyambaro itangaje kuko atifuza gusa n'abandi mu myambarire. Kanye West avuze ikihishe inyuma y'imyambarire ye nyuma y'igihe abantu bibaza impamvu yambara uko yambara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND