Ciara yongeye kugarukana n’umugabo we Russell Wilson mu ruhame aho bari kugirira ibihe byiza mu gihugu cy’u Butaliyani.
Aba bombi bagaragaye ku kiyaga cya Como. Ciara yari yambaye imyambaro
yo ku mazi iri mu ibara ry’icyatsi mu gihe umugabo we yari yambaye ikabutura y’umutuku.
Wilson na Ciara bari kumwe mu Burayi mu gihe habura iminsi micye hagatangira
imyitozo y’imikino ya Football America umugabo agomba kwitabira.
Baherutse n’ubundi kugaragara bari kumwe bagiye
kureba imikino ya Tennis, ni nyuma kandi y'uko bari bakubutse mu Bufaransa.
Iyi mpeshyi bakaba barayiryohejemo mu ngendo z’indege ubwato n’ibindi
binyuranye.
Ciara na Russell Wilson bahuye bwa mbere muri Werurwe 2015 baza gutangaza iby’urukundo
rwavo mu 2016 maze mu buryo bw’ibanga baza gukora ubukwe muri Nyakanga
2016 mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO