RFL
Kigali

Ciara n’umugabo we Russell baryohewe n’ubuzima ku kiyaga cya Como mu Butaliyani-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/07/2022 15:30
0


Ciara yongeye kugarukana n’umugabo we Russell Wilson mu ruhame aho bari kugirira ibihe byiza mu gihugu cy’u Butaliyani.



Aba bombi bagaragaye ku kiyaga cya Como. Ciara yari yambaye imyambaro yo ku mazi iri mu ibara ry’icyatsi mu gihe umugabo we yari yambaye ikabutura y’umutuku.

Wilson na Ciara bari kumwe mu Burayi mu gihe habura iminsi micye hagatangira imyitozo y’imikino ya Football America umugabo agomba kwitabira.

Baherutse n’ubundi kugaragara bari kumwe bagiye kureba imikino ya Tennis, ni nyuma kandi y'uko bari bakubutse mu Bufaransa.

Iyi mpeshyi bakaba barayiryohejemo mu ngendo z’indege ubwato n’ibindi binyuranye.

Ciara na Russell Wilson bahuye bwa mbere muri Werurwe 2015 baza gutangaza iby’urukundo rwavo mu 2016 maze mu buryo bw’ibanga baza gukora ubukwe muri Nyakanga 2016 mu Bwongereza.

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND