Umuhanzi ukomeye Ruhumuriza James uzwi nka King James, yasohoye amashusho y'indirimbo y'urukundo yise “Uyu mutima” yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki gihe, uyu muhanzi ari
kubarizwa muri Amerika aho yagiye mu bikorwa by’umuziki no gusura inshuti.
Yabwiye INYARWANDA ko iki gihe amaze
muri Amerika yacyibyaje umusaruro, ahafatira amashusho y’indirimbo ye yise ‘Uyu
mutima’ iri kuri album ye yise ‘Ubushobozi’.
King James avuga ko muri iyi ndirimbo
yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukunzi we, ko impano ikomeye yamugeneye
kandi yihariye ari umutima we.
Aririmba abwira uyu mukobwa ko
adakwiye gushidikanya ku rukundo akunzwe, kandi ko ari we rukumbi ‘ku mubumbe w’uyu
mutima’.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, aririmba
agira ati “Impano numva naguhaye iruta izindi kandi wihariye ni uyu mutima
mukunzi.”
Agakomeza agira ati “Usa n’uwubatse
umurwa mushya muri njye. Mbese urebye twambaye ubwuzuzanye, wanyerekeje mu
rwambariro rw’umutima wawe ndongera ndaberwa koko! warakoze. Ni wowe rukumbi ku mubumbe w’uyu mutima.”
King James avuga ko umukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo wamufashije gukina ubutumwa yaririmbye, ari umunyamideli w’umunya-Nigeria ariko ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi
ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats, naho amashusho (Video) yakozwe na
Cedric.
‘Uyu mutima’ ni imwe mu ndirimbo
zigize album ‘Ubushobozi’ ya King James. Yayishyize kuri Youtube mu byumweru
bibiri bishize, nyuma y’uko ayisaruyemo agera kuri miliyoni 66 Frw binyuze ku
rubuga Zanatalent.com.
Album ye iriho indirimbo 17 zirimo 'Ejo',
'Ubanguke', 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe
namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.
Hari kandi 'Nyishyura nishyuke',
'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka'
ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.
King James yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uyu mutima’
King James avuga ko muri iyi ndirimbo yaririmbye ku musore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku Isi
King James agiye kumara ukwezi muri
Amerika ari naho yafatiye amashusho y’iyi ndirimbo yasohoye
King James ari kumwe n’abarimo
Producer Cedric [Uwa kabiri ubanza ibumoso] n’umunyamakuru Ernesto [Uri iburyo]
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UYU MUTIMA’ YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO